Muhanga – Francis Gatare Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda uyu munsi yatangije amahugurwa y’abakozi ba buri karere bashinzwe gushyira ibimenyetso (tag) no kugenzura ibijyanye n’amabuye y’agaciro.
GATARE Francis Umuyobozi Mukuru mu kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda
Amahugurwa yabereye mu Karere ka Muhanga, nk’akarere gacukurwamo amabuye y’agaciro menshi.
Gatare Francis avuga ko nta bakozi Uturere twagiraga bafite mu nshingano zabo gushyira ibimenyetso ku mabuye y’agaciro kandi ariho hegereye ahacukurwa ayo mabuye.
Gatare ati “Abo twari dusanganywe bose bakoreraga i Kigali, twasanze ari ngombwa ko begerezwa uturere kugira ngo bakurikirane ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Dukuzumuremyi Marie Chantal umukozi mu kigo cy’umutungo kamere, akaba ashinzwe ubucukuzi avuga ko bagiye kwegera ibirombe kugira ngo babashe kugenzura neza ibitujuje ubuziranenge, ngo hari ibyagwaga ku bantu ntibabimenye bitewe no kuba bakorera kure.
Dukuzumuremyi ati “Tuzagenzura amabuye acukurwa mu Rwanda kandi ba nyirayo bafitiye uburenganzira tunasuzume n’iminzani ipima ayo mabuye y’agaciro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice avuga ko kuba bahawe abakozi bashinzwe gukurikirana ahacukurwa amabuye y’agaciro bizagira uruhare mu kuvumbura n’ahandi hari amabuye y’agaciro atari yakoreshwa.
Ati “Icyo dusaba aba bakozi ni uko bafatanya n’izindi nzego mu guhashya cyane abacukura nta byangombwa kuko bangiza n’ibidukikije.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda Francis Gatare avuga ko u Rwanda rukura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro miliyoni 200 z’amadolari buri mwaka.
Mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, 11 muri yo icukurwamo amabuye y’agaciro harimo na Colta y’umweru idakunze kuboneka mu tundi Turere.
Marie Chantal Dukuzumuremyi umwe mu bakozi bagiye gukorera mu Karere avuga ko hari raporo zituzuye bahabwaga.
Bahuguwe kandi ku kurwanya abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe
MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga
from UMUSEKE http://ift.tt/2vHn3Uc
No comments:
Post a Comment