Mu gikorwa yise (Made in Rwanda Tour), Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yatangirije ingendo shuri mu nganda zikora ibyo mu gihugu ziherereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.
Tracy Ford, Miss Elsa na Pamella ku ruganda rukora amafiliti rwitwa Winnaz
Uyu ni umwe mu mishinga yagaragaje ko azateza imbere ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda muri Gashyantare 2017. Icyo gihe yavugaga ko nubwo afite byinshi nk’inshingano zimutegereje agomba kwitaho, icyo azibandaho mu guteza imbere ari ibikorerwa mu gihugu. Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2017 Miss Elsa yasuye uruganda rwa WINNAZ rukora amafiliti n’urwitwa UBURANGA rukora amavuta yo kwisiga n’isabune zombi ziherereye mu Majyaruguru. Muri icyo gikorwa yise Made in Rwanda Tour, Miss Elsa yari kumwe na Umutoni pamela nawe waruri muri 15 ba mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda. Mu ijambo yagejeje kuri ba rwiyemezamirimo bari aho, yabasobanuriye ko umushinga we ujyanye no gushishikariza ba rwiyemezamirimo gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’imwe mu nzira imenyekanisha ibikorwa neza kandi mu buryo bwihuse ntakiguzi. Nyuma y’icyo gikorwa yatemberejwe inganda bamwereka imbogamizi bahura nazo ndetse banamwereka uko bakora. Abo ba rwiyemezamirimo basuwe bishimiye cyane uru ruzinduko rwa Nyampinga w’u Rwanda bavuga ko hari byinshi bizabafasha cyane cyane nko kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no gufatanya nawe kubigeza kure hashoboka bifashishije Social Media. Muri Werurwe 2017, Miss Elsa yatangirije ku mugaragaro ibyo bikorwa mu ntara y’Uburengerazuba ari nayo yiyamamarijemo. Biteganyijwe ko ku wa gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2017 iki gikorwa cyo gusura inganda zikora iby’imbere mu gihugu kizakomereza mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango.
Hano berekwaga uburyo iyo izo filiti zimaze gutunganywa bazifunga neza
Basinye mu gitabo cy’abashyitsi basura urwo ruganda
Beretswe bimwe mu byuma bikora izo filiti
Miss Elsa aha yari mu ruganda rwitwa UBURANGA rukora amavuta yo kwisiga n’amasabune
Miss Elsa yihumurizaga ku isabune bakora. Yashimye uburyo ari nziza
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xIUtmG
No comments:
Post a Comment