Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'ikinyamakuru Financial Times, yasobanuye inzira y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, ava imuzi n'imuzingo ingorane bahuye nazo muri urwo rugamba ndetse anakomoza ku kuntu urugamba rujya gutangira mu 1990, yafashe icyemezo cyo kuva mu kigo cya gisirikare kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko abakomanda b'icyo kigo bikabagora kumwumva.
Perezida Kagame ati: "Muri Kansas, mu kigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Army Command and General Staff College), nari mpari nk'umugande. Ubwo rero, igihe urugamba rwatangiraga, tariki 1 Ukwakira mu 1990, cyari igihe nyacyo twagombaga gukora igishoboka cyose ndetse tukiyemeza guhangana n'ibyo twari guhuriramo byose, ariko twagombaga kugira icyo dukora... Ni uko rero ubwo najyaga kureba abakomanda b'ikigo nkababwira ko ngomba guhagarika, byarabayobeye, byababereye urujijo. Barambwiye bati ibyo se birakureba aho iki? Ibyo mu Rwanda birakurebaho iki? Wowe uri umugande! Ni uko umukomanda wabimbwiye ndamubwira nti, si byo. Naje hano nitwa umugande, ariko hari ikindi kintu cyabaye kirimo gutuma ubu ngomba kuba uwo nahoze ndiwe kuva mu gihe kirekire gishize... Ni uko nahavuye, ndagaruka, ubwo umukomanda wari uyoboye urugamba yari yishwe umunsi ukurikira itangizwa ryarwo, Fred Rwigyema yari yishwe, mpageze mbona ibintu byazambye..."
Perezida Kagame yasobanuye ko ubwo yamaraga kugaruka, Fred Gisa Rwigema amaze kwicwa, yumvata atazi aho azahera. Bamwe mu basirikare bakomeye yahasanze, batangiye kumubwira ko ibyiza basubira muri Uganda bagasaba Perezida Museveni ko bakongera kuba muri Uganda nk'impunzi, aha ngo amahitamo yari abiri; kwemera kongera bakaba impunzi no gukomeza urugamba rutoroshye, ari nacyo cyari gikomeye cyane ariko ninacyo bahisemo.
Abenshi muri aba basirikare, ngo icyabateye imbaraga zo gushikama bakarwana urwo rugamba, ni uko bari barikuyemo ibitekerezo byo gusubira muri Uganda nk'ingabo zatsinzwe ngo bongere basabe ko bahabwa umwanya nk'impunzi. Ni uko baje kwiyemeza ko bagomba gushaka uko bisuganya, bajya mu bice bitari kure cyane y'umupaka wa Uganda, berecyeza mu misozi.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wF1XKx
via IFTTT
No comments:
Post a Comment