Perezida wa Njyanama y'akarere ka Rubavu, avuga ko saa cyenda z'amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2017, ari bwo yakiriye ibaruwa ya Sinamenye Jeremie, yanditse avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Sinamenye Jeremie yari yaragiye kuri uyu mwanya tariki ya 29 Gicurasi 2015, asimbuye Sheikh Bahame Hassan wegujwe kuwa 27 Werurwe 2015, uyu nawe akaba yari yavuye ku buyobozi akurikiranyweho ibyaba bifitanye isano na ruswa.
Sinamenye Jeremie wari umaze imyaka ibiri ayobora akarere ka Kamonyi, mbere yo kuba Meya yahoze ari umwarimu, akaba yari n'umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri Gatolika rwa Kanama ruherereye muri aka karere ka Rubavu.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2x1nBsf
via IFTTT
No comments:
Post a Comment