Mayor Sinamenye wayoboraga Akarere ka Rubavu yeguye ku mirimo ye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Sinamenye Jeremie yashyikirije Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu ibaruwa y'ubwegure bwe. Amakuru aturuka muri aka karere avuga ko hari hashize iminsi uyu Sinamenye atagera ku kazi ku mpamvu ze atigeze abwira abo bakoranaga muri aka karere.

Mu minsi ishize nibwo Sinamenye Jeremie yatawe muri yombi mu bihe abari abakandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu biyamamazaga ubwo yakekwagaho kubangamira ibikorwa by'umukandida Philippe Mpayimana wari wagiye kwiyamamariza mu karere ka Rubavu.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vp4OHV
via IFTTT

No comments:

Post a Comment