Kugira perezida Kagame ni amahirwe, nanjye uwangira umunyarwanda-Kansiime

Kansimee ngo uwamuha kuba umunyarwanda yari gutora Kagame

Umunyarwenya w’umunya-Uganda Kansiime Anne uherutse gutaramira abanyarwanda yemeza yishimiye kuba perezida Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Ngo bituma nawe yifuza kuba umunyarwanda.

Kansimee ngo uwamuha kuba umunyarwanda yari gutora Kagame

Kansimee ngo uwamuha kuba umunyarwanda yari gutora Kagame

Kuwa gatandatu tariki 26 Kanama 2017 kuri Kigali Serena Hotel habereye igitaramo cy’abanyarwenya bakomeye mu karere ka Afurika y’uburasirazuba bayobowe Kansiime Kubiryaba Anne wo muri Uganda.

Muri iki gitaramo Kansiime yavuze ko yishimye cyane kugaruka i Kigali ku nshuro ya kane. Ngo ubwiza bw’abanyarwanda n’abanyarwandakazi ni kimwe mubyo yagarutseho bimutangaza iteka uko aje mu Rwanda.

Kansiime ngo yashimishijwe n’amahitamo abanyarwanda bongeye gukora yo gutora Paul Kagame nka perezida w’igihugu. Uwo yita ‘Mr handsome’ ngo yatumye nawe yifuje kuba umunyarwanda ngo amuhe ijwi rye.

Kansiime yagize ati: “‘Mr handsome’ (Paul Kagame) niwe u Rwanda rukeneye. Byonyine kuba ntaramiye abantu barenga igihumbi bose bishimye mu minsi mike nyuma y’amatora si ibintu bisanzwe muri Afurika.

Nabonye ubwiza bw’u Rwanda bwa mbere mu nshuro enye maze kuza aha, kuko ubu naje n’imodoka mva i Kabale muri Uganda. Abaturage bo mu cyaro nabo baba bakeye bitandukanye n’ibindi bihugu. Sinzi icyo navuga kuri ‘Mr handsome’, gusa nanjye uwangira umunyarwanda namutora.”

Kansiime Kubiryaba Anne wavutse tariki 13 Mata 1987 agatangira gusetsa abantu by’umwuga muri 2007 yataramiye abanyarwanda ari kumwe na Comedy Knights izwi mu Rwanda irimo abasore nka; Michael Sengazi, John Muyenzi uzwi nka Babou, Kimenyi Herve na Arthur Nkusi.

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2vAzF01

No comments:

Post a Comment