Koreya ya ruguru yaduhaye ubutumwa bwa nyuma, ibisubizo byose biri ku meza….: Trump

Perezida wa Amerika Donald Trump yagaragaje uburakari yatewe n'igisasu Koreya ya ruguru yacishije hejuru y'Ubuyapani atangaza ko inzira zose zo kwivuna umwanzi ziri ku meza.

Ibi Trump yabitangaje nyuma y'uko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere Korea ya ruguru yateye igisasu cyaciye mu kirere cy'Ubuyapani ibi byateye ubwoba iki gihugu bikarakaza Amerika.

Kuva iyi Korea iyoborwa na Kim Jong Un yatangira imigambi yo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ni ubwa mbere iteye igisasu gica hejuru y'ikirere cy'Ubuyapani.

Ibintu byarakaje Amerika Perezida Donald Trump yavuze ko ubu ari ubutumwa Korea yahaye Isi.

Ati :”Isi yose yakiriye ubutumwa bwa nyuma bwa Koreya ya ruguru biragaragara ko idashaka kubahiriza uburenganzira bw'ibihugu baturanye, ubw'ibihugu bihuriye mu muryango w'abibubye ndetse n'amasezerano mpuzamahanga yasinywe.”

Trump yavuze ko inzira zose zo gukemura iki kibazo ziri ku meza ati :”Gukemura iki kibazo no gushyira ibintu mu buryo ni ukongera akato k'ubuyobozi bwa Koreya ya ruguru mu karere ituyemo ndetse no mu bindi bihugu byose byo ku Isi ariko ibisubizo byose byakemura iki kibazo biri ku meza biri ku meza.”


Ikirere Koreya yacishijemo igisasu

Koreya ya ruguru kuri uyu wa kabiri mu gitondo nibwo yarashe igisazu cya kirimbuzi cyaciye mu kirere cy'Ubuyapani, leta y'ubuyapanai ikaba yasabye abaturage kujya kwihisha mu mazu yubatse munsi y'ubutaka..

Iki gisasu cyagenze ibirometero bisaga igihumbi ku kirwa cy'ubuyapani kitwa Hokkaido, Minisitiri w'intebe Shinzo Abe yavuze ko icyo gisasu cyateye ubwoba abaturage be kuko ari ubwa mbere Koreya ya ruguru ibikoze. Ubuyapanai kandi ntacyo bwakoze ngo bumanure icyo gisasu.

Kugeza ubu abasirikare ba Amerika n'ab'Ubuyapani bari gukorera imyitozo hamwe muri iki kirwa cya Hokkaido, mu gihe ariko Perezida wa Koreya y'epfo we asaba ko hakoreshwa inzira y'ibiganiro.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2voIiPl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment