Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia

Iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi muri iyi minsi, ukanagereranya ibyahozeho mu gihe isi byavugwaga ko yugarijwe n’ubukoloni, uhita wibaza niba koko umuntu yavuga ko ubwo bukoloni bwavuyeho bikakuyobera.

Byagorana kumvikana ukuntu usanga buri gihugu kuri iyi si ya Rurema gifite amafaranga n’ubukungu butajegajega  , bimwe muri ibyo bihugu rero ndetse hafi ya byose ,biba bikotanira kwigarurira ibindi bitishoboye,ngo bibihore inyuma , muri gahunda zabyo ,zaba zisobanutse ,cyangwa zidasobanutse.

Muri iyi nkuru haribandwa mu gutanga ingero zimwe na zimwe , zigenda zigaragaza ko n’ubwo ubukoloni bivugwa ko bwavuyeho ,bimwe mu bihugu bigahabwa icyiswe ubwigenge , iyo usesenguye neza ubona ko rwose icyahindutse atari ingoma,ahubwo ari uruhu ibambyemwo!

Urugero rwa mbere ni amakimbirane ari hagati y’ibihugu by’abarabu ubwabyo ayobowe na Saudi Arabia !

Ubusanzwe nihavugwa ibihugu bigize umunyango mugari w’abarabu ,ushobora kumva ibintu 3 by’ingenzi.

Muri ibyo byose ,uhita mbere na mbere wumva ibihugu bikize kuri Peteroli na Gazi.

Igikurikiraho wahita utekereza ,ni idini ya Islam ,kuko hafi 100% by’abarabu ,bahurira ku idini n’imyemerere bya ki islamu ,kabone n’ubwo hari aboroshya iby’idini [ moderate Islamic countries ] hamwe n’abandi usanga bafite amategeko akaze ,kenshi akaba ari nayo bagenderaho yitwa sharia.

Gusa byumvikane ko hari n’ibihugu byisanga muri gahunda zivugwaho bitari iby’abarabu,ariko bigendera ku mahame y’idini ya ki isilamu.

Icya gatatu umuntu atabura kuvugaho ,ni uko mu mibereho n’imibanire y’ibihugu by’abarabu ,hakunze kugaragaramo amakimbirane cyangwa ukuzuzanya ,gushingiye ku macakubiri agaragara mu idini ya Islam .

Muri iri dini usangamo amashami [ Wings ]ahora ahanganye 2 ,rimwe rya aba Sunite ,irindi rigendera ku myizerere ya gi Shiya.

Nguko rero uko Arabia Saoudite yigize umwami w’abagendera ku mahame ya gi Suni ari nabo benshi ku isi,mu gihe Iran n’umuyobozi w’ikirenga wayo [ Ayatollah ] ubona ihora ishaka kurundarunda ibihugu bisigaye ,ngo ibishyire mu kwaha kwayo.

Nyamara Saudi Arabia ikaba itanarebera izuba igihugu icyaricyo cyose cyabangamira inyungu zayo. Nkuko Qatar tuvuga hano ahanini bitari bizanzwe byangana,ukuyemo ko bisa n’ibidahuza ku bijyanye n’imitegekere ,ahandi ho yahuzaga nko ku mahame y’idini.

Gusa ,amahana yandi yo ntakengeshanya kwihengeke ku ruhande afitemo inyungu ,hagendewe kuri ya myemerere ihabanye! Rero ya mahame y’idini agahita agaruka mu kibuga .

Ikibazo rero giteye inkeke ,ni nkaho usanga muri iki gihe iyi mitegekere ishingiye ku mahame ya kidini ,igenda ifata indi ntera ,kugeza aho usanga ku rugero rwatanzwe ,iyo Ubwami bwa Saudi Arabia burebanye ay’ingwe na kimwe mu bihugu y’abarabu ,usanga n’ibindi bihugu bihise biyitonda inyuma reka sinakubwira !

Kabone n’ubwo igihugu iki cyangwa kiriya cyaba kitanazi ibyo aya mahanga apfa ,ubona ari ibintu bimeze nko gufana umukino w’amakipe 2 ahanganye mu kibuga [ fanatisme diplomatique ] buri imwe umufana atazi impuzankano yambaye ,ari mu kigare gusa.

Urugero rwa Qatar rwateye benshi kwibaza amaherezo y’ubu bukoloni bwa mpatsibihugu ku isi

Inkuru dukesha urubuga rw’ikinyamakuru Jeune Afrique cyo kuwa 15 Kamena uyu mwaka  wa 2017 ,iravuga ku kuntu Ubwami bwa Saudi Arabia bukimara kurebana ay’ingwe na Qatar ,ibihugu byinshi byiganjemo iby’Afrika byahise bitanguranwa kwikura kuri Qatar.

Igitangaje ariko giteye urujijo ,ni ukuntu ubu bwami buhanganye bwo budashakirwa muri ya makimbirane ashingiye ku mahame ya bya bipande byitandukanije muri Islam ,nkuko byagasweho haruguru.

Aha twabibutsa nyine ko Qatar nayo yari isanzwe igendera ku mahame ya gi Suni , ariko ibyayo na Saudi Arabia bikaba byarivanze.

Qatar yarenze umurongo utukura,ifungura ambasade i Teheran,ibintu bidasanzwe byashavuje Saudi Arabia!

Muri dipolomasi bavuga ko nta mwanzi cyangwa inshuti bihoraho biterwa n’aho igihugu kibona inyungu zacyo kurushaho.

Jeune Afrique muyindi nkuru yayo yo kuwa 24 Kanama 2017 igaragaza ukuntu Qatar yafashe umwanzuro wo gufungura ambassade yayo i Teheran ,ni ikintu cyabaye nko gukoma mu nkokora Saudi Arabia ,ubusanzwe isanzwe idacana uwaka n’gihugu cya Iran ku rwego rwo hejuru.

Uko byagenda kose ,amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi mu karere kiganjemo ibihugu by’abarabu agaragaza imbonankubone,  uburyo ibihugu bikize bihora binezezwa no kwigarurira ibyo birusha amafaranga n’ingufu za gisirikare ,ahanini hagendewe ku nkunga y’akayabo k’amafaranga biba bitanga hirya no hino.

Byashoboka ko Qatar yabonye nta cyo ikeneye kuri Saudi Arabia , cyangwa ibi bihugu byombi byarwaniye inyungu hamwe,buri wese akurura yishyira ,birangira umugozi byakururishaga ucika.

Muri iyi kururu kururu [ saga ] ya Qatar na Saudi Arabia kandi , uretse Turkiya na Iran byagaragaje ubucuti kuri Qatar ,ibindi bihugu bya ki Islam byayiteye umugongo.

Kugeza aho ibihugu 2 Qatar na Iran byahoraga birebana ay’ingwe ,bihisemwo kwiyunga buri kimwe gishinze iryinyo ku rindi ,kugirango biteshe umutwe mukeba wabyo, Saudi Arabia ,bitavuga rumwe kubera buri kimwe kiba gishaka guhaka ibindi bigenzi byacyo.

Aho inzovu 2 zirwaniye ibyatsi nibyo biharenganira!

Al Jazeera ni Televiziyo mpuzamahanga rurangiranwa iterwa inkunga n’igihugu cya Qatar . Kuva aya makimbirane yatangira ,ntabwo icyisanzuye muri ya mahanga abogamiye kuri Arabia Saudite .

Nko mu gihugu cya Misiri ho baherutse no gufunga ibiganiro byayo burundu.

Ibihugu nka Senegal, Tchad , Gabon , Comore, Maurice , bisa nabyo n’ibyamaze kwijundika iki gihugu .

Qatar Airways nayo ni Kompanyi itwara ibintu n’abantu mu kirere y’igihugu cya Qatar, ubu hari ibihugu itagihonyozamo akarenge kubera uku gukimbirana k’ubu bwami 2,bwanze gupfukamirana.

Ese Afrika izungukira iki muri aya makimbirane ari hagati y’ibi bihugu bikomeye by’abarabu ?

Béchir Ben Yahmed ni umwe mu banditsi bakuru b’ikinyamakuru Jeune Afrique ,akaba n’inzobere mu bijyanye n’imibano mpuzamahanga .

Mu nyandiko aherutse gushyira ahagaragara ,yagize ati :

“ Mu by’ukuri ,Qatar iri kuryozwa umuhati wayo yagize wo kugaragaza ubushake bwo kwigenga kwayo gusesuye,idakorera  mu kwaha kwa Saudi Arabia ″

Akomeza avuga ati “ Qatar isa niyashatse kwigomeka ku mahame y’Akanama k’Ubufatanye mu by’imibano n’amahanga ko mu kigobe [ Conseil de Coopération du Golf ] CCG mu magambo ahinnye y’igifaransa″…

Imikorere y’aka kanama gaterwa inkunga na Saudi Arabia ,igaragaza ko nta gihugu na kimwe kikarimo kiba kigomba gupfa gufata umwanzuro uwo ariwo wose Saudi Arabia itawuhaye umugisha, ngo byemerwe.

Ni muri urwo rwego ,nkuko Ben Yahmed yakomeje abitangariza Jeune Afrique ,Qatar iyo iza gukomeza kuba mu kwaha kwa Saudi Arabia ,yari kuba ibaye igihugu cya 4 kigengwa na dipolomasi ya Ryad ,nyuma ya Koweit , Ibihugu byunze ubumwe by’abarabu [ UAE ] Bahrein n’ibindi .

Aya mahame ya CCG kandi niyo agena inkunga zihabwa bimwe mu bihugu by’Afrika ,ureba byahagurutse n’iyonka bigahatanira kwikundwakaza kuri Arabia Saudite,cyane ko bene izo nkunga ari zo zishoboza abategetsi babyo kwigarurira cyangwa gukandamiza imitima y’abo bayobora.

Ikindi gitera bimwe mu bihugu by’Afrika kubogama ,nuko gutera utwatsi Qatar kandi ,usanga ari ukuboko gukomeye bimwe mu bihangange byo ku isi byashyize muri iki kibazo.

Urugero rufatika ni Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uhoza ku nkeke iki gihugu cya Qatar ,mu gihe El-Sissi  wa Misiri we wagirango niwe uhagarariye abandi ,mu kurwanya Qatar .

Israel kandi na Minisitiri w’Intebe wayo , Benyamin Netanyahu nabo ntibatanzwe,kugeza n’aho ya Televiziyo ya Qatar ,Al Jazeera yahagarikiwe ibiganiro byayo mu mujyi wa Yeruzalemu,umurwa mukuru wa Israel.

Iyi n’indi mpamvu ituma iki gihugu gihabwa akato ,kubera inyungu zitandukanye buri gihugu kiba gifitemo,no gutinya ko byabagiraho ingaruka mu gihe byakwiteranya n’ibyo bihugu by’ibihangange bisukuma Saudi Arabia mu kwigomeka ku bindi bituranye.

Ni mu gihe kandi , Saudi Arabia ifite igisirikare gikomeye kurusha Qatar ,ndetse n’ijambo rikomeye mu bya dipolomasi mu karere k’abarabu.

Gusa ubu bwami busa n’ubwagiriye ishyari  Qatar kubera uburyo ari igihugu cyagiye kiyubaka kititaye ku gukomeza ibintu ,mu byo kuyobora abaturage bayo ,hishingikirijwe ku mahame y’idini akakaye.

Muri Qatar ,abagore barategeka,baratora ,batwara ibinyabiziga ,barigenga ku buryo bwose.

Hamwe Saudi Arabia ihorana ubwoba ko abaturage bayo ,bazagezaho bakigana iyo mico y’abanya Qatar ,bakaba bakwigumura ku bwami bwayo,baharanira kwisanzura.

Usanga abanya Arabia Saudite batishimira ubuzima babayemo bwo gukandamizwa n’amategeko y’idini atajyanye n’igihe isi igezemo,ababuza kwisanzura.

Ibi kandi bikaza biniyongera ku kuba Qatar imaze imyaka isaga 15 ikuyeho igihano cy’urupfu ,kandi Saudi Arabia yirirwa inyonga imanitse abantu ku buryo budasanzwe ,ikintu abantu bamaze kubona ko cyafashe indi ntera .

Ubukana bw’umubano udahwitse hagati y’ibihugu by’abarabu rero ,ni kimwe mu bintu biri kuvugwaho cyane ku isi. Ni ibintu isi yose iri kwitegereza ikayoberwa amaherezo yabyo .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Yandiswe na Marshall Eugene David /Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vsXsPl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment