Yasanze umugore we asambana n’undi mugabo abarasa bombi arabica

Yasanze umugore we Sandra asambana n'umugabo witwa Gomez bari iwe ahita abarasa bombi arabica

Umugabo witwa Juan Carlos Garcia yasanze iwe mu rugo muri Colombia umugore we asambana n’undi mugabo abarasa bombi arabica.

Yasanze umugore we Sandra asambana n'umugabo witwa Gomez bari iwe ahita abarasa bombi arabica

Yasanze umugore we Sandra asambana n’umugabo witwa Gomez bari iwe ahita abarasa bombi arabica

Uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko gucunga umutekano yarasha aba basambane ubwo abana batatu be n’uyu mugore bari baryamye mu kindi cyumba.

Carlos Garcia w’imyaka 42 yemeye icyaha cyo kwica umugore we Sandra Castellanos w’imyaka 39 n’umukunzi we w’ibanga Noe Gomez w’imyaka 35 iwe ahitwa Atlantico muri Colombia.

Uyu mugabo ngo yari yarumvise ko umugore we ahengera yagiye kurara izamu nijoro, maze ategura uburyo azabyigenzurira akamwifatira nk’uko Police yaho ibivuga.

We na Sandra baribafitanye abana batatu bari banaryamye mu nzu mu gihe uyu mugabo yihaniraga mu ijoro ryo kuwa gatanu ushize tariki 04/08.

Abaturanyi ngo nibo bari baraburiye Carlos ko umugore we yinjiza uyu mugabo wundi mu gihe uwe uzwi agiye gupagasa nijoro.

Carlos Garcia yaje kwiyizira nijoro maze abagwa gitumo ahita abarasa bombi maze yijyana kuri Police yemera icyaha yakoze ariko ngo ntabwo akicuza.

Bivugwa ko yabwiye abapolisi ati “Yancaga inyuma ndetse antesha agaciro nk’umugabo. Ibyo nakoze ni ukuvanaho umugore wangije ubuzima bwanjye kuri iyi si.”

Police yavuze ko nijoro saa tatu uyu mugabo yahamagaye umugore we amubaza uko abana bameze anamubwira ngo abiteho, undi ngo amusubiza ko abana baryamye kare kuko babyuka kare bajya ku ishuri.

Police yaho ivuga ko Carlos Garcia afunze mu gihe ategereje kuburanishwa. Abana babo ngo baraba barerwa na bene wabo.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wwJz3H

No comments:

Post a Comment