Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye karahamagarira abatuye Isi gutabara abantu babarirwa muri miliyoni 20 bugarijwe n’inzara batuye mu duce two mu bihugu nka Yemen, Somalia, South Sudan na Nigeria.
Inzara mu bihugu birimo Yemen yibasira abana cyane cyane
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’aka kanama, rigaruka ku bikorwa bihungabanya umutekano bikomeje kwibasira bimwe mu bice bitandukanye ku Isi.
Iri tangazo rivuga ko ibi bibazo byiganje mu bihugu bine ari byo Yemen, Somalia, South Sudan na Nigeria bituma bamwe mu batuye muri ibi bihugu bibasirwa n’inzara.
Iri tangazo risa nk’intabaza, rihamagarira imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bifite amikoro gutabara muri ibi bihugu kugira ngo abantu babarirwa muri miliyoni 20 bibasiwe n’inzara batabarwe.
Muri Gashyantare, uyu muryango wari watangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha ibi bihugu byibasiwe n’inzara ariko ngo inkunga wifuzaga imaze kugera kuri 51%.
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2wwO6TZ
No comments:
Post a Comment