Mu cyumweru gishize nibwo umugabo bahimba Mkhonyuvu usanzwe ari n'umuvuzi gakondo, yishyikirije inzego za Polisi avuga ko arambiwe guhora arya abantu gusa Polisi ibanza guhakana ibyavugwaga n'uyu mugabo biza kugera aho ubwe abereka ikirenge n'ikiganza bifite amaraso ndetse no munzu uyu mugabo yabagamo Polisi ikaba yarasanzemo amatwi 8 y'abantu ari mu cyungo bigaragara ko yari yayatetse ndetse hakaba hari n'ibindi bice by'imibiri y'abantu byasanzwe mu gikapu cye nk'ibimenyetso by'uko arya abantu, ni uko Polisi ibonye ibyo bimenyetso yigaragarije babona kumuta muri yombi
Hari umugabo wishwe mu minsi ishize witwaga Zanele Hlatshwayo wari mu kigero cy'imyaka 25 y'amavuko, yaburiwe irengero mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga. Abo mu muryango w'uyu nyakwigendera nabo bahise bemeza ko nta kabuza umuntu wabo wabonywe yaciwe umutwe nawe ashobora kuba yarariwe n'uyu mugabo, gusa Polisi yatangaje ko izabanza gukora iperereza ndetse ikifashisha n'ibizamini byo kwa muganga kugirango hamenyekane niba koko n'uyu Zenele wari umugore ufite n'umwana w'umuhungu yarariwe n'uyu mugabo nk'uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje
Phepsile Maseko ukuriye ishyirahamwe ry'abavuzi gakondo muri Afurika y'epfo, yamaganye ibyakozwe n'uyu mugenzi wabo dore ko yanahamije ko yari afite irindi tsinda ry'abo bakorana aka kazi ko kurya imibiri y'abantu. Kuri ubu abo bagabo bashinjwa uko ari batanu bitabye urukiko kuri uyu wa Mbere, bakaba bafunzwe by'agateganyo aho bazajya bitaba urukiko mu rwego rwo kugirango bakorerwe ipererezaIyi ni inzu uyu muvuzi gakondo wemera ko arambiwe kurya abantu yakodeshaga
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vF3gos
via IFTTT
No comments:
Post a Comment