‘Umuhanuzi’ wari waravuze ko Donald Trump azaba Perezida wa Amerika yavuze ko intambara ya III y’isi yegereje gutangira ndetse anavuga amatariki yayo.
Intambara ya III y’isi izaba ari kirimbuzi ngo iratangira bitarenze amezi abiri ari imbere
Uyu mugabo Horacio Villegas wiyita “intumwa y’imana” avuga ko intambara ya gatatu y’isi y’intwaro kirimbuzi izaba mu mpera z’uyu mwaka ku isabukuru ya 100 ya Bikira Mariya w’i Fatima.
Uyu mugabo w’umukatolika utuye muri Leta ya Texas muri USA, mu 2015 ‘yahanuye’ ko Donald Trump azatsinda amatora ya Perezida wa Amerika ariko ngo akaba ariwe “Mwami wa Illuminati” uzazana intambara ya gatatu y’isi.
Bumwe mu buhanuzi bwe bwarabaye, ko Trump azatera Syria – byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka aho uyu muherwe uyobora Amerika yamennye imvura y’ibisasu biraswa n’indege kuri Syria.
Horacio yari yaravuze koi bi bizazana Uburusiya, Korea ya Ruguru n’Ubushinwa mu kibazo.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo ngo yari mu nzozi yabonye “ibibumbe by’umuriro bihanuka mu kirere bigwa ku isi.”
Abona “abantu bakwira imishwaro biruka hirya no hino bageraheza kwihisha ibi bibumbe by’umuriro”
Horacio avuga ko uyu munsi Intambara kirimbuzi izaba uzaba ari ku isabukuru y’imyaka 100 Bikiramariyayasuyeho i Fatima, isabukuru yatangiye kuwa 13 Gicurasi 1917.
Ku nshuro ya gatandatu ari nayo ya nyuma Nyina wa Yezu yasuye i Fatima hari kuwa 13 Ukwakira 1917. Isabukuru y’imyaka 100 Mariya asuye Fatima ikaba izarangira mu mezi abiri gusa ari imbere.
Horacio yabwiye ikinyamakuru DailyStar ati “Ubutumwa bw’ingenzi abantu bakwiye kumenya bakitegura ni uko hagati ya tariki 13 Gicurasi na 13 Ukwakira 2017, iyi ntambara izaba, ikazateza akaga gakomeye, igikuba n’impfu.”
Ibyo yavuze byongeye kugira agaciro cyane muri iki cyumweru ubwo ejo kuwa kane Perezida Trump yatangaje ko imbaraga kirimbuzi za Korea ya ruguru Amerika izazisubizanya imbaraga, umujinya n’umuriro isi itigeze ibona mbere.
Korea nayo yari yatangaje ko izatera ibirindiro by’ingabo za US biri ahanyuranye ku isi ikoresheje intwaro kirimbuzi zayo.
Ubushinwa n’Uburusiya biryamiye amajanja muri uyu mwuka mubi hagati y’ibi bihugu.
Ubushinwa mu minsi ishize bwakoze akarasisi k’imbaraga zitangaje z’ingabo zabwo, Perezida wabwo atangaza ko biteguye kwivuna uw’ariwe wese wabavogera.
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2urOEgx
No comments:
Post a Comment