Ni akahe kamaro ka “zcard” kuwifuza kumurika imideri ?

Zcard ya Mupende Alexia.

Kumurika imideri ntibisaba kuba uzi gutambuka neza mu myenda no mu nkweto kuko hari n’ibindi byangombwa uba ugomba kuba ufite bigufasha kumenyekanisha umwuga wawe. Zcard ni kimwe mu byangombwa buri mu-model (umurika imideri) aba agomba kuba afite igihe cyose.

Zcard ya Mupende Alexia.

Zcard ya Mupende Alexia.

Zcard (Zed card) banita “Composite card” ni ikarita yifashishwa igihe umurika imideri aba ashaka kwimenyekanisha.

Iba iriho imyirondoro yose y’umu-model , iba imeze nka “portfolio” uretse ko iyi “zcard” ishobora guhabwa umukiriya cyangwa ikigo (agency) bakayitwara, mu gihe “portfolio” yo umu-model aba ariwe ugomba kuyibikira kandi portfolio ikaba igizwe n’imbumbe y’amafoto gusa.

Zcard iba igizwe n’amafoto hagati y’ane n’atandatu akugaragaza mu buryo butandukanye, iba igizwe kandi n’ibipimo nk’uburebure, imyaka, ibipimo by’imyenda, ibipimo by’inkweto, uko amaso yawe asa, ibara ry’uruhu rwawe, contact zawe n’ibindi.

Zcard imaze igihe kinini ikoreshwa n’abamurikamideri benshi babigize umwuga ndetse ni kimwe mu bibafasha kwimenyekanisha muri uyu mwuga wo kumurika imideri.

Urubuga Wikipedia ruvuga ko mu 1965 aribwo uwitwa Peter Marlowe yazanaga ubu buryo bushya bwo gukoresha aya makarita, icyo gihe ikarita ya mbere ikaba yari iri ku urupapuro rwa “A4” ibyo ariko ntibyatinze kuko mu 1972 iyi karita yaje guhindurwa itangira gushyirwa ku urupapuro rwa A5.

Mu 1990, Peter yaje guhagarika gukomeza agurisha aya makarita mu izina rye nyuma y’uko andi ma Kompanyi atandukanye yari amaze kuba menshi abikora.

Urubuga Ukmodel.co.uk rugira inama abifuza gukoresha zcard, kujya baha isura (design) nziza zcard zabo kuko byorohereza n’abahanga mu byo kugura no gukodesha aba-model.

Rugira ruti “Ntuzibagirwe kwitwazwa Zcard ahantu hose ugiye, haba mu bitaramo byo kumurika imideri, ugiye kwifotoza, imurikagurisha cyangwa n’iminsi mikuru ifite aho ihuriye na fashion.”

Kwizera Fiston umurika imideri mu mujyi wa Kigali avuga gutunga Zcard ari ingenzi ku mu-model wese wifuza kubigira umwuga.

Yagize ati “Kuva natangira kwitabira ‘casting’ z’aba-model nakunze kubona aba-model benshi nta Zcard baba bitwaje, rimwe na rimwe hari ubwo ubona nk’umwe ariko nabwo si buri gihe. Buriya hari ikintu ntajya numva, ni gute uba uzi ko uje guhatana n’abandi ngo nawe uzamurike imideri mu gitaramo ariko ukaza nta Zcard witwaje kandi ariyo igufasha kwimenyekanisha bikaba byafasha n’umu-designer kumenya ibipimo byawe byose.”

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2hOla6A

No comments:

Post a Comment