Koreya y’epfo yarashe hafi y’umupaka wa Koreya ya ruguru

Nyuma y’uko  ingabo za Pyongyang zirashe misile  mu Nyanja iki gisasu kikambukiranya u Buyapani ingabo za Koreya y’epfo nazo zarashe ibisasu byinshi ku mupaka wayo n’iya ruguru zinakora imyiyerekano y’imbaraga zabo.

Indege z’intambara za Koreya y’epfo zarashe ku mupaka wayo n’iya ruguru

Ibisasu bya Koreya y’epfo byitwa MK-84 byarashwe n’indege eshanu zo mu bwoko bwitwa F-15K .

Seoul yarashe biriya bisasu ibikoranye umujinya kuko Koreya ya ruguru yarengereye ikarasa iriya misile yaciye hejuru y’ikirwa cya Hokkaido aho ingabo za USA n’u Buyapani biri kwitoreza.

Seoul kandi yari imaze gusohora itangaza mu gitondo cya none yihaniza cyane igikorwa cya Pyongyang.

Ubushinwa bwo batanze impuruza ko umwuka mubi uri mu gace buherereyemo umaze kugera ku ntera ikomeye.

Kuba Pyongyang yarashe mu kirere cy’u Buyapani hari abavuga ko ari ubundi buryo bwo kwiyenza kuri USA nyuma y’uko Trump yari yayihaye gasopo ngo ntizarase mu kirwa cya Guam.

Icyo gihe Trump yagize ati: “Nimurasa ku butaka bwa Guam tuzabasukaho umuriro n’umujinya mwishi ikindi gihugu ku isi kitigeze kibona kuva yabaho.”

Abategetsi benshi bakomeye kw’isi b’inshuti za US bamaganye igikorwa cya Korea ya ruguru cyatumye mu Buyapani abaturage basabwa kujya mu bwihisho ubwo iki gisasu cyanyuraga mu kirere cyabo saa 6AM kuri uyu wa kabiri.

Ibi bisasu ngo byari bigamije kwihimura ku ngabo za Pyongyang

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wP8ZNs

No comments:

Post a Comment