Jules Sentore agiye kwereza muri Maroc mu iserukiramuco

Umuhanzi Jules Sentore uzwi mu njyana gakondo azerekeza muri Maroc aho agiye kwitabira iserukiramuco yatumiwemo kuva tariki ya 14 Nzeli uyu mwaka.

Iri serukiramuco ryibanda ku guteza imbere sinema ya Afurika no kuzamura umuco biciye mu muziki.

Buri mwaka hatoranywa igihugu kigomba kuvamo umuhanzi uzerekana umuco wacyo binyuze mu ndirimbo.

Mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi yagiranye n’Izubarirashe.rw yemeje ko azitabira iserukiramuco ryiswe Festival du CinĂ©ma Africain de Khouribga rimaze imyaka 20 ribera muri Maroc.

Yagize ati “Nyuma yo gushyira hanze album yanjye Indashyikirwa aba bantu bo muri Maroc barayumvise irabanyura bityo bituma bafata icyemezo cyo kuntumira aho nzajya kuririmba muri iri serukiramuco.”

Yongeye agira ati “Ubusanzwe muri iki gihugu bagira iserukiramuco ry’ibihugu bitandukanye ariko uyu mwaka bahisemo umuco w’u Rwanda akaba ari muri urwo rwego nzaba ngiyemo.”

Jules yemeza ko imyiteguro ayigeze kure kuko yamenyeshejwe ko azitabira iri serukiramuco hashize amezi abiri akaba azahaguruka mu Rwanda tariki ya 10 Nzeli uyu mwaka yerekeza muri Maroc aho azajyana n’abagenzi be bane bazamufasha gucuranga.

Sentore yavuze ko tariki ya 14 Nzeli azaririmbira mu mujyi wa Khouribga, tariki 16 akomereze mu mujyi wa Casablanca aho zaaririmbira abanyarwanda baba muri Maroc ndetse n’abandi bahanzi ashobobora kuzasangayo nyuma yaho tariki ya 17 nibwo azerekeza muri Benin aho azaba agiye gukora ibiganiro ku maradiyo yaho akazamara iminsi ibiri akabona kugaruka mu Rwanda.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2welKQ4
via IFTTT

No comments:

Post a Comment