Mu minsi yashize, umwe mu bakunzi ba bwiza.com banditse bagaragaza zimwe mu mpungenge abantu benshi bahura na zo ku mvugo zikoreshwa n’abiyita abakozi b’Imana cyangwa abahanuzi, aho yavuze ko akenshi bikoreshwa mu rwego rwo kumvisha ubukana bw’ibyo bari kuvuga bagamije kwemeza ababakurikiye.
Uyu muntu wasabye ko amazina ye adatangazwa yagarutse kuri zimwe mu mvugo aba bavugabutumwa bakoresha aho yanavuze ko harimo iziyobya abantu cyane cyane abana babyiruka.
Yagize ati”Nukuri iby’ubuhanuzi nimyigishirize mbona aha hanze biteye inkeke kuko biri kwica abana bari kuvuka bakarerwa n’inyigisho zidafite ireme.”
Aha yagarutse kuri ibi ” Imana yambika, Imana ikora ubukwe, Imana ikura mucyaro ikazana mumujyi, Imana igabura n’ibindi nk’ibyo, Imana irambwiye ngo, Imana ntiyakwemera ko ibi bikubaho, Kuki yabishatse…”
Imvugo zimwe muri izi zigaragaza Imana nk’inyagitugu cyangwa ko hari ibibi bigera ku bantu yabigizemo uruhare nyamara atari ko bimeze mu by’ukuri.
Uyu mukunzi yakomeje avuga ko ibi rebiri muri bimwe bituma abapagani (abanyamahanga) basuzugura abitwa abakozi b’Imana ndetse bikanatuma abantu bataramba mugakiza.
Yakomeje agira ati”Njye Ndi Umuvugabutumwa, ariko mpora nsakuza na bagenzi banjye ngerageza kubakebura ariko wapi, njya mbwira abahanzi bacu nti”koko iyo mubona nta narimwe muratumirwa n’umukuru w’Igihugu ngo mugende mumuririmbire yumve ukuntu Yesu aryoshye koko mwumva mutisebya?koko abapagani babarushe mwakagombye Kuba mugendana ubwiza bw’Imana?”
”Mfatiye urugero ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mubihugu nabashije Kubona nka Kenya, South Africa, Austrslia, nahandi… usanga umuhanzi wa Gospel yubashywe ku rwego rutangaje, atumiwa mu manama akomeye ,abayobozi ku giti cya bo muma family events zitandukanye kubera gutanga ibintu bifite ireme.”
“Yunzemo ati”Ibyo mbona aha iwacu rero birandenga gusa nsaba Imana ngo yongere umwuka w’ubwenge n’ubuhanga mu bakozi ba yo, uretse ko ntaba nirengagije ko yabiremanye umuntu ahubwo how to manage themselves.”
Umuti wavuguturwa Iki kibazo rero nuwuhe
1.United churches, Abashumba bakajya bahugurana bitewe nuburambe bafite muri uyu murimo ndetse nubumenyi.
2.Empewerment of communication skills (understanding&listening) kuko tubona buriwese avuga ibyo yishakiye, ku mwanya yishakiye nta kureba ngo akurikiwe n’abantu ki ? bari ku ruhe rwego rw’ubumenyi?
3.Inter-church Transformation, Niba dusenga ngo “DATA WA TWESE URI MU IJURU, nta mpamvu y’uko umurimo w’umubyeyi wacu utukwa turebera .
Murakoze Imana ikomeze kubagurira imbago.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitte
UMusomyi wa bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xIW9wz
via IFTTT
No comments:
Post a Comment