Ikipe ya Arsenal ikomeje kugaraguzwa agati muri champiyona aho imaze gutakaza imikino ibiri muri itatu bamaze gukina, nyuma yo gukomeza gushakisha abakinnyi bakomeye bo kuza kunganira abahari, inkuru dukesha ikinyamakuru AS cyo ku mu gihugu cya Espagne aremeza ko ikipe ya Arsenal yahise yihutira gushaka uko yagura umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Real Madrid.
Marco Asensio waraye atsindiye Real Madrid ibitego 2 aho banganyanga na Valencia, akaba ari mu bitabo by’ikipe ya Arsenal ndetse amakuru ava i Londre aravuga ko iyi kipe ya Arsenal yiteguye kurekura Miliyoni 75 z’amapound kugirango yigarurire uyu mwana w’imyaka 21 umaze kugaragaza ko afite impano ikomeye. Tukaba dutegereje kureba niba koko umutoza Arsene Wenger yakora iyo bwabaga akagura umukinnyi uri kururu rwego.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2xFR8Vo
via IFTTT
No comments:
Post a Comment