Gicumbi: Umukuru w'Umudugudu yiciwe mu kabari akubiswe umuhini mu mutwe

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2017, mu masaha ya saa tatu ubwo aba bagabo bombi bari mu kabari basangira bisanzwe dore ko aka kabari kari ak'uyu muyobozi w'umudugudu, Katurebe Gaspard .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com iby'iyi nkuru maze anemeza ko uyu muyobozi w'umudugudu yishwe akubiswe igiti mu mutwe ubwo yagiranaga amakimbirane n'uwamwivuganye, yaterwaga n'uko uyu muyobozi yahanaga yihanukiriye abana yari azaniwe bivugwa ko bafashwe biba ubuki.

Yagize ati "Nibyo koko umuyobozi w'Umudugudu witwa Katurebe Gaspard mu kagari ka Rukura murenge wa Kaniga muri Gicumbi wari ufite akabari k'ikigage yari muri aka kabari ke, hanyuma abanyerondo bazana abana 2 bari bibye ubuki, noneho kwa kundi umubyeyi acyaha abana atangiye kubakubita, umugabo wanyweraga muri ako kabari witwa Hagenimana atangira kubwira nabi uyu mukuru w'umudugudu maze baratongana, hanyuma uyu mugabo ajya hanze azana umwase awukubita uyu mukuru w'umudugudu mu mutwe ahita apfa."

IP Innocent Gasasira yakomeje avuga ko uwo mukuru w'umudugudu akimara gushiramo umwuka bahise bamujyana ku bitaro bya Byumba kugirango umurambo usuzumwe maze abaganga bazemeze ibijyanye n'urupfu rwe maze bizafashe ubushinjacyaha.

Uyu Hagenimana ukekwaho gukubita uyu muyobozi bikamuviramo urupfu, yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kaniga mu gihe iperereza rigikorwa ngo hamenyekane niba nta kindi kihishe inyuma yabyo,

Biteganyijwe ko uyu Hagenimana nahamwa n'icyaha azahanishwa igifungo cya burundu nk'uko biteganywa n'ingingo ya 140 yo mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wknA0d
via IFTTT

No comments:

Post a Comment