Gakenke:Hatoraguwe umurambo w'umugabo wishwe anizwe ,ukekwa kumuhitana ari gushakishwa

Harerimana Anastase yari asanzwe ari umuturage wo mu Murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke, akaba yari yubatse afite umugore n'umwana, imirimo yakoraga ikaba ari iyo kuranga ahantu hari inka n'andi matungo agurishwa (Umutenezi) yabuze mu ijoro ryo ku wa ku Cyumweru nyuma umurambo we uza kuboneka kuwa Kabiri tariki 08 Kanama 2017 bikekwako abamwishe bashakaga kumwambure amafaranga yari yakoreye uwo munsi dore ko yari ayafite aho mu kabari arimo kugurira abaturage urwarwa.

Bamwe mu bakekwa kuba bihishe inyuma y'urupfu rw'uyu nyakwigendera harimo na Ntakirutimana Innocent wari nyir'akabari wamaze no gutoroka kuri ubu akaba ari gushakishwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Gakenke bufatanije n'inzego z'umutekano ndetse n'abaturage.

JPEG - 49.8 kb

Ntakirutimana Innocent uri gushakishwa kubera icyaha akekwaho cy'ubwicanyi

Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w'akarere ka Gakenke yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko bakimara kumva iby'uru rupfu bihutiye kujya gukorana inama n'abaturage batuye muri uyu murenge mu rwego rwo gukomeza iperereza ngo bamenye icyateye uru rupfu ndetse banagire ubutumwa baha abaturage.

Meya Deogratias yagize ati “Urumva natwe twamenye aya makuru twihutira kujya gukorana inama n'abaturage amakuru baduhaye ni uko nyakwigendera yabanje kubura nyuma abo mu muryango we bafatanije n'inzego z'ibanze baza kubanza kubona imyenda mu murwanyasuri (Umuringoti) nyuma n'umurambo baza kuwubona ariko bigaragara ko yishwe anizwe .”

Uyu muyobozi w'akarere kandi yanavuze ko hari amakuru avuga ko bikekwa ko Harerimana Anastase yishwe n'abo basangiraga ndetse na ny'ir'akabari Ntakirutimana wanahisko atoroka ubwo hamenyekanaga amakuru y'uko nyakwigendera yaburiwe irengero.

Meya Deogratias kandi yanaboneyeho gusaba abaturage by'umwihariko abo mu Karere ka Gakenke gukaza umutekano barushaho kurara amarondo ndetse no gutangira amakuru ku gihe anaboneraho kunenga abaturage bari bazi amakuru y'uko uyu Ntakirutimana ukekwaho urupfu rwa nyakwigendera yari yavuye iwabo mu karere ka Rubavu yibye bakabimenya bakamwemerera kumucumbikira muri uyu murenge .

Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w'akarere ka Gakenke



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2us4nvM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment