Minisitiri w’Ubuzima wa Africa y’epfo, Aaron Motsoaledi mu ijambo yagejeje kuri ba Minisitiri b’Ubuzima bari mu nama yateguwe n’ishami rya UN ryita ku buzima, OMS ibera muri Zimbabwe, yavuze ko bibabaje kuba ba Perezida bo muri Africa bajya kwivuza hanze y’uyu mugabane.
Aaron Motsoaledi ushinzwe ubuzima muri Africa y’epfo ubwo yagezaga ijambo kuri bagenzi be
Ijambo rya Minisitiri Motsoaledi ryakurikiye irya Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe wafunguye iyi nama.
Mugabe w’imyaka 94 na we ari mu Bakuru b’ibihugu bya Africa bakunda kwivuriza hanze ya Africa, we akaba yivuriza muri Singapore.
BBC ivuga ko Motsoaledi yemeza ko biteye isoni kuri Africa kuba hari abayobozi ba bimwe mu bihugu byayo bikomeye nka Nigeria, Algeria… bafata indege n’amafaranga bakajya kwivuriza i Burayi, Asia na USA kandi basize ibitaro mu bihugu byabo.
Abakuru b’ibihugu bya Africa bakunze kuvugwa mu itangazamakuru bagiye kwivuriza hanze barimo uwa Nigeria, Muhammadu Buhari, Robert Mugabe, uwa Benin, Patrice Talon, uwahoze ayobora Angola, Jose Edouardo Dos Santos na Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xtLdDy
No comments:
Post a Comment