Mu cyumweru gishize abayobora Kigali Fashion Week yasohoye urutonde rw’abamurika imideri (models) bazajya kuyimurika mu bitaramo bafite mu Bwongereza n’Ububiligi. Ubu batangaje n’urutonde rw’abahanga imideri bazajya kwerekana imideri bahanze.
Bamwe mu bahanga imideri batoranyijwe
Ibi bitaramo bya Kigali Fashion Week bizabera iburayi bizatangira kuwa 24-25 Ugushyingo 2017 mu Bubiligi no kuwa 1 Ukuboza 2017 mu Bwongereza.
Nk’uko abamurika imideri bari basabwe gutanga imyirondoro yabo no mu bahanga imideri niko byagenze kugira ngo batoranywemo abazerekana imideri bahanze.
Abahanga imideri 11 batoranyijwe ni; Murorunkwere Sandrine, Uwamahoro Delphine , Muhire Patrick, Cynthia Rupari, Umurerwa Josette & Nancy W Zeller, Sandrine Ashimwe, Hakym Reagan, Uwase Fatia (ukorera muri Ghana) , Bernadette Umunyana na Dady de Maximo Mwicira-Mitali (ukorera muri France).
Usibye abamurika imideri n’abahanga imideri batoranyijwe ,biteganyijwe ko mu gitaramo kizabera mu Bubiligi itsinda rya Active, Daniel Ngarukiye na Ingangare ari bamwe mubahanzi bazasusurutsa abazitabira icyo igitaramo .
Hari amakuru ataremezwa neza ko Kigali Fashion Week iri gutegura n’ikindi gitaramo nk’ibi kizabera mu Budage.
Umuhanzi w’imideri Dady de Maximo
Rupari Cynthia nawe uhanga imideri
Patrick Muhire
Sandrine Ashimwe
Umurerwa Josette
Uwase Fatia ukorera muri Ghana
Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xIRsCZ
No comments:
Post a Comment