Clare Akamanzi na Innocent Muhizi bahererekanya ububasha.
Zimwe mu nshingano zifitanye isano n'ikoranabuhanga zabarizwaga mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) zajyanwe mu kigo cy'Igihugu cy'Ikoranabuhanga (RISA) mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.
Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye i Kigali kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017, aho zimwe mu nshingano zijyanye no gukurikirana imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB, Clare Akamanzi asobanura impamvu zo gutanga izi nshingano, yavuze ko urwego rw'ikoranabuhanga ari runini cyane ku buryo rudakwiye gukomeza kubarizwa mu kindi kigo.
Gusa asobanura ko hari inshingano zizaguma muru RDB cyane cyane izijyanye no guteza imbere ishoramari mu ikoranabuhanga.
Ati: "Twari dufite impande ebyiri z'akazi twakoraga mu guteza imbere ikoranabuhanga, uruhande rwa mbere rwari uguteza imbere ishoramari mu ikoranabuhanga no guteza imbere icuruzwa ry'ibikoresho by'ikokoranabuhanga mu mahanga, uru ruhande ruzaguma muri RDB, tuzakomeza dushake abashoramari mu ikoranabuhanga, tuzakomeza tunarebe uburyo u Rwanda rwakomeza gucuruza serivise z'ikoranabuhanga hanze y'igihugu kuko dufite intego yo kongera ibyo ducuruza hanze y'igihugu biturutse muri ICT kandi iyo ntego irakomeza."
Agaruka ku nshingano zeguriwe ikigo cy'igihugu cy'Ikoranabuhanga(RISA) Akamanzi yagize ati: "Kongera uburyo serivise z'ikoranabuhanga zikoreshwa mu banyarwanda, yaba mu buzima, mu burezi, mu gusaba serivise,...harimo no kuzana ikoranabuhanga rishya kuko u Rwanda rufite intego yo kuba mu bihugu bikoresha ikoranabuhangamu byo dukora buri munsi tukagabanya ibyo dukoresha impapuro."
Umuyobozi wa RISA Muhizi Innocent yavuze ko RISA yiteguye neza gutangira inshingano yeguriwe kuko bazanakomeza gukorana bya hafi na RDB bagakomeza kuzuzanya mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Ati: "Turabyiteguye kandi neza, impamvu ni uko hari aho twubakira, hari ibyo RDB yari yarakoze, hari umusingi yashyizeho, uwo nguwo ni wo turi bukomerezeho."
Muhizi avuga ko bafite inshingano zo kuzamura zimwe muri gahunda no kongera ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga bikiri bik nka kamera zicunga umutekano (CCTV), umuyoboro mugari wa interinete ku buryo umunyarwanda wese azoroherwa no gukoresha interinete.
Avuga kandi bazakomeza kunoza umutekano w'ikoranabuhanga mu kurwanya ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, koroshya uburyo bwo gusaba serivise hakoreshejwe ikoranabuhanga bakazajya banakorana n'abashinzwe ikoranabuhanga mu bindi bigo bitanga serivise.
Leta yafashe icyemezo cyo gushyiraho RISA nyuma yo kubonako inshingano zo guteza imbere ikoranabuhanga ari nyinshi ku buryo zisaba gushirirwaho ikigo kizishinzwe by'umwihariko.
Clare Akamanzi na Innocent Muhizi nyuma yo guhererekanya ububasha
Clare Akamanzi mu kiganiro n'abanyamakuru
Muhizi Innocent yavuze ko yiteguye gukora neza inshingano yeguriwe.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2tiiNtd
via IFTTT
No comments:
Post a Comment