Mukobwa, dore ibyo ugomba kuba wujuje byagufasha kureshya abahungu

Kugira ngo umukobwa akurure umuhungu, hari ibyo agomba kwitwararikaho kandi ibi bikaba ibigaragara igihe bahuye bwa mbere cyangwa se banasanzwe bari kumwe.

Urubuga the discovery news rubivuga ku buryo bu kurikira 

Indoro y’umukobwa wiyizeye, imyifatire ye byose bikurura umuhungu.
Uko abakobwa baba bashaka abahungu babayeho neza mu bihe byabo byashize, abahungu nabo bakururwa n’abakobwa bafite amateka meza y’ubuzima bwabo.

Abakobwa babayeho neza mu bwangavu bwabo, batigeze bagira imyitwarire yo kwiyandarika babanye neza n’abakunzi bagize mbere nibo bifuzwa kandi bashimwe n’abahungu benshi kurenza ba bakobwa baba batavugwa neza ku birebana n’imyitwarire.

Muri rusange abahungu ntibakunda abakobwa bisiga cyane bagakabya (bimakiya), bitera imibavu ihumura cyane ku buryo inagira abo ibangamira, abahungu ntibanga umukobwa uzi kwiyitaho, wisiga neza ariko ntakabye ngo bimuhindurire uwo asanzwe ariwe w’ukuri.

Ku birebana n’imyambarire, umukobwa wambara neza, akagaragara neza ariko nabwo akambara yikwije niwe abahungu bakunda kuko bamubonamo umukobwa w’umutima. Umukobwa wambara imyambaro itagaragara nk’imubangamiye agenda yisuganya kubera ko hari uburyo imubangamiyemo niwe abahungu bakunda.

Umukobwa wiyoroshya, uca bugufi akurura abahungu 7 ku 10.
Umukobwa utagira amagambo menshi, udakunda kuvuga aho ari hose ariko ibi akabikora atari ukubera gutinya cyangwa kugira isoni ahubwo ari umuco yigirira wo gutuza akundwa n’abahungu kurenza wa mukobwa ushaka kwerekana ko ashabutse cyane aho ageze hose.

Umukobwa wubaha buri wese ariko nabwo akamenya kwihagararaho no gufata ibyemezo bidahubutse ni umukobwa wubahwa n’abahungu batabarika.
Abahungu batinya cyane umukobwa wigira umwamikazi mu buryo butandukanye.

Umukobwa w’umuhanga mu buryo butandukanye yaba mu magambo, mu mitekerereze, mu bikorwa, mu myitwarire, …yubahwa cyane n’abahungu kandi usanga kubera ibitekerezo bye abahungu benshi bashaka kumwegera no kumuganiriza.

Umukobwa uzi kwita ku muhungu uje amusanga, akamwakirana urugwiro niyo yaba amubwira amafuti akamwereka ko amwumva niyo abandi bahita bamwereka ko bamusuzuguye aba ari umuhanga imbere y’abahungu.

Kugira ngo umukobwa akurure umuhungu, hari ibyo agomba kwitwararika
Umukobwa utagendera mu bigare no mu magambo ya bagenzi be, akaba atari nyamwigendaho ariko akaba azi kwifatira imyanzuro atabanje kurindira ngo bagenzi be aribo bamufatira umwanzuro abahungu benshi baramwifuza.

Umukobwa uri kuganira n’umuhungu agatangira kwikora mu misatsi, ku ijosi, ku ntugu, ku matama aba yereka umuhungu ko yamukunze. Uyu rero iyo umuhungu yaje amusanga kubera urukundo umuhungu ahita yumva amukuruye kuko aba amuhaye igisubizo atamugoye.

Umukobwa utungura umuhungu akamusoma ku itama atabyiteguye aba agaragariza umuhungu ko amwiyumvamo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana – bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2t7chdh
via IFTTT

No comments:

Post a Comment