Djihad Bizimana, umukinnyi w’ikipe y’APRFC ashobora kugira amahirwe yo gukina mu ikipe yo mu kiciro cya 2 mu gihugu cy’u Budage, naramuka atsinze igerageza.
Uyumusore umaze gukinira ikipe ya APR Fc imikino itari micye, yemeje aya makuru atangaza ko yagakwiye kuba yaragiye mu igeragezwa mu ikipe yo mu Budage yamwifuje, ariko ko kubona ibyangombwa byakomeje kumubera ingorabahizi.
Djihad yatangaje kandi ko azajya gukora igeragezwa mu ikipe ‘’Fortuna Düsseldorf’’, yo mu cyiciro cya Kabiri muri iki gihugu, gusa ngo biramutse bitamuhiriye ashobora no kugerageza amahirwe mu zindi kipe.
Uyu musore unashakishwa n’amakipe akomeye yo mu Rwanda, yemeza ko amahirwe menshi ayaha gukina ku mugabane w’u Burayi, ndetse anashimangira ko ari byiza ku gihugu kuko bimuhiriye byafungurira n’abandi bakinnyi amarembo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2v0126x
via IFTTT
No comments:
Post a Comment