Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro “Rutsiro Tea Factory” rwubatse mu Murenge Gihango mu Karere ka Rutsiro, arinaho rufite ubuso bunini buhinzeho icyayi cy’uruganda. Urwo ruganda rwubatswe ndetse runashyirwamo ibikoresho ku bushobozi bwo gutunganya toni 75 z’icyayi kibisi. Kuri ubu ariko ngo rubona hagati ya toni 10 na 15 zonyine. Ibice bimwe by’uru ruganda ntibirakoreshwa kubera umusaruro muke kuva mu mwaka wa 2014 rutangiye.
Umuyobozi wungirije w’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene avuga ko nyuma yo kubona ko intego y’umusaruro bari biteze kubona bubaka uruganda itagezweho, bafashe icyemezo cyo kurugabanyiriza ubushobozi ariko nabwo bukaba butaraboneka. Agira ati “ ubundi uruganda rwubatswe ruteganya kubona toni 75 ku munsi ariko ubwo bushobozi ntibwabonetse haza kubaho kurugabanyiriza ubushobozi dushyira kuri toni 30. Na zo ariko ntiziraboneka neza kuko ubu turi kubona hagati ya toni 10 na 15 ku minsi”.
Akomeza avuga ko imwe mu ntandaro z’ibura ry’umusaruro ari uko ubuso buhinzeho icyayi bukiri bukeya kuko butagera no kuri ½ cy’ubwo uruganda ruteganya kuba rwakuraho umusaruro rwifuza gutunganya. Agaruka ku buke bw’ubwo buso Nsanzimfura Jean Damascene avuga ko igikenewe ari ugukundisha abatuye Rutsiro guhinga icayi no kucyitaho. Agira ati “igikenewe by’umwihariko ni ugushishikariza abaturage guhinga icyayi. Kugeza ubu turacyafite imirima mikeya, dufite hegitari 300 nk’uruganda. Iz’abaturage na zo ni nkeya ni hegitari zigera kuri 400 zera ariko zirimo izitameze neza. Ni ukubafasha kugira ngo icyayi bagikunde banagihingire kugira ngo uruganda rubone icyayi gihangije. Duteganya kugira hegitare 2,000 uko ubushobozi bwifuzwa, nibwo uruganda rwaba rugiye gukora neza.”
Kuba ubuso buhinzweho icyayi bugizwe n’imwe mu mirima y’abaturage ikiri mishya nabyo ngo biratanga icyizere igihe icyo cyayi kizaba kimaze kwera. Nsanzimfura Jean Damascene akavuga ko hari icyizere cy’uko ishobora kuzaba itanga umusaruro mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa itanu iri imbere, agira ati “ biterwa nuko imirima ikiri mishya, iy’abaturage ntirafata ariko dufite icyizere ko mu gihe cy’imyaka mikeya nk’itatu cyangwa itanu ruzaba rukora kuri capacite (ubushobozi) yarwo”.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Innocent Munyakazi avuga ko aho uru ruganda rwubatswe hatoranyijwe kuko hateraga indi myaka, abaturage bakaba bafashwa guhinga icyayi kugeza batangiye kugisarura bityo bakaba bizeye ko abaturage bazajya bakomeza gushishikarira kugihinga. Agira ati “ kugira ngo hatekerezwe ko ruriya ruganda rwubakwa hariya, cyangwa hatekerezwe guhingwa icyayi, ni uko mu by’ukuri hariya gihinze ni mu misozi miremire aho wasangaga n’ubuhinzi bw’ibindi bihingwa bitagikunze kuhera.… natwe turabafasha twagiye tubafasha hatangira gahunda yo kubibakangurira bagatanga imirima ya bo baranafashwa mu buryo bwo kugihinga, hari amafaranga bahawe yo kucyitaho kugeza igihe batangiye kubonera umusaruro abagihinze barabizi. Mu minsi iri imbere rero ahubwo n’abandi bazajya basaba kugihinga kubera inyungu abagihinze batangiye kubona”.
Ikiro cy’icyayi kibisi umuturage ukizanye ku ruganda ahabwa amafaranga y’u Rwanda 274 kikaba cyaravuye ku mafaranga y’u Rwanda 180 mu mezi ane ashize. Cyazamuriwe igiciro n’ikogo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga NEB biturutse ku buryohe bw’icyayi cyera mu misozi y’Akarere ka Rutsiro. Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rwatangiye gutegura imirima y’icyayi mu mwaka wa 2008, rushingwa mu mwaka wa 2014, kuri ubu rukaba rukoresha abakozi 850.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Twarabanye Venuste/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2v0dcfR
via IFTTT
No comments:
Post a Comment