Mu gihe akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza ari mu karere ka Gicumbi yasezeranyije abagatuye guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda ariko by’umwihariko ateza imbere umujyi wa Gicumbi ndetse no guharanira uburenganzira bwabavuzi gakondo.
Tariki ya 26 Nyakanga 2017, Habineza yiyamamarije mu Mujyi wa Byumba hafi ya gare y’uyu mujyi, aho yakiriwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba.
Mu byo yavuze azageza ku baturage, bijyanye n’imibereho myiza ishingiye ku gukora ibikorwa bibateza imbere.
Aha yahereye ku gihingwa cy’ibirayi cyera muri aka karere ariko ngo azi neza ko abahinzi batisanzuye ku bijyanye n’isoko, ni muri urwo rwego yabasezeranyije kuzabivugurura.
Ati’’Tuzi ko muhinga ibirayi inaha, kandi tuzi neza ko mutishimiye ko ibirayi byanyu mudafite uburenganzira bwo kubigurisha ku isoko mwishakiye, ahubwo ko mwategetswe kubiha koperative, na yo igategeka kubaha igiciro yishakiye. Twebwe twemera gahunda yubwisanzure ku isoko.[..] izo koperative tuzazishakira akandi kazi zikora aho kugirango zibe zahombesha abaturage zibabuza gukora.’’
Ku bijyanye n’abavuzi gakondo, ngo bazafashwa kongera ubumenyi bwa bo bakomora ku mpano Imana yabahaye, ibyarire Abanyarwanda akamaro kisumbuyeho.
Ati”Abavuzi gakondo, tuzashyiraho itegeko ribemerera gukora, bahabwe ibyangombwa bakore akazi ka bo, kubera ko Imana ari yo yabanje kubemera mbere y’uko Leta ibemera.’’
’’Bafite ubwenge Imana yabahaye, kandi imiti yacu abazungu baraza bakayitwara bakayigarura hano bakayitugurisha ku mafaranga menshi cyane.’’
’’Ahubwo twebwe hano tuzashyiraho uruganda rubafasha iriya miti ya gakondo tube twayikoramo imiti myiza natwe twakoresha nkabanyarwanda ndetse tube twanayigurisha abandi hanze.’’
Dr Habineza yemeza ko uyu mujyi wa Gicumbi awuzi, kuko ngo ubwo yarangizaga kaminuza akagirwa umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’ubutaka amazi amashyamba na mine.
Mugorewera Drocella, uvuka muri aka karere ngo yahaje kenshi, ariko ngo n’ubusanzwe azi ibibazo bya bo kandi ngo bimuhora ku mutima.
Ni muri urwo rwego azateza imbere uyu munsi urangwa n’amafu y’ubukonje buhahora, yongere ibikorwaremezo afatanyije n’abikorera ku buryo ngo uzaba umujyi ukomeye.
Ati’’Ni umujyi mwiza dufite gahunda yo kuwuteza imbere, mukeneye ibikorwaremezo birenzeho.’’
Kugira ngo he kugira ikizakoma mu nkokora iyi gahunda, ngo azagabanya imisoro y’abacuruzi n’abikorera bakabasha gushyigikira uyu mujyi ukazamuka.
Ni muri urwo rwego azagabanya imisoro ibabereye imbogamizi maze yose ayihiduremo umwe nkuko biri mu Buhinde kandi ngo abaho usanga abenshi ari abacuruzi barawishimira.
Abanyarwanda kandi ngo bafite inyota ya Demokarasi bazabagezaho bifashishije intego z’iri shyaka arizo; ubwisanzure, ubumwe na Demokarasi, kuko ngo bumva babihuje bagira igihugu cyiza buri muntu yishimiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2uZZ6uU
via IFTTT
No comments:
Post a Comment