U Buhinde: Umwana w’imyaka 10 utwite inda y’amezi asaga 6 ategereje uburenganzira bwo kuyikuramo

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wo mu gihugu cy’u Buhinde watewe inda nyuma yo gufatwa ku ngufu, ategereje ko urukiko ruha umuburenganzira bwo gukuramo inda nyuma y’igihe giteganywa n’amategeko, aho abaganga bemeza ko adashobora kuzabyara neza ubuzima bwe butagiye mu kaga.

Urukiko rw’Ikirenga rukaba rwategetse ko uyu mwana utwite inda y’ibyumweru 26 (Amezi 6 asaga), akorerwa ibizamini byo kwa muganga. Ubusanzwe gukuramo inda byemewe ku nda irengeje ibyumweru 20 mu Buhinde mu gihe ubuzima bw’umubyeyi bwaba buri mu kaga cyangwa ubw’umwana.

Kubera iyi mpamvu, urukiko rwo mu mujyi wa Chandigarh mu cyumweru gishize rwateye utwatsi icyifuzo cy’ababyeyi b’uyu mwana cyo gukuramo inda. Uyu mwana akaba yarasobanuye ko yafashwe ku ngufu inshuro nyinshi na nyirarume wahise anatabwa muri yombi nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Muri iki gihugu cy’u Buhinde, umwana uri munsi y’imyaka 16 afatwa ku ngufu buri masaha abiri n’igice nk’uko byemezwa n’imibare ya guverinoma ndetse n’Ishami rya Loni ryita ku bana, UNICEF. Ibi ngo bikaba bikunze kugirwa ibanga bitewe ahanini n’uko kenshi usanga abafata ku ngufu aba bana, baba aria bantu ba hafi mu muryango.

Biteganyijwe kourukiko ruzatanga umwanzuro warwo wa nyuma ku busabe bwo gukuramo inda uyu mwana atwite kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from Bwiza Mobile http://ift.tt/2vI6FEh
via IFTTT

No comments:

Post a Comment