Umukandida w’ishyaka rirengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko ategereje kujya kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare nyuma yuko abayobozi barimo n’uw’aka karere ybeguye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga, ubwo yari asoje ibikorwa bye byo kwiyamamariza guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika yakoreye mu karere ka Kayonza, mbere yahoo akaba yari yabikoreye mu ka Rwamagana.
Mu minsi yashize Dr Habineza yavuze ko ibikorwa bye byabangamiwe mu turere twa Nyagatare na Kirehe, asaba inzego zibishinzwe ko zabikurikirana.
Ku munsi w’ejo aganira n’abanyamakuru yavuze ko mu karere ka Nyagatare atahiyamamaje bityo ko ateganya kuhiyamamaza ari uko bamwe mu bayobozi bamaze kwegura.
Ati “Turabategereje ko babanza bakegura kugirango tuzasubireyo, kuko ntabwo twigeze twiyamamariza Nyagatare, bamaze kutubuza kwiyamamaza badutwara ku irimbi.
Twarahavuye tugeze mu mujyi wa Nyagatare batwakira nabi, ndetse n’abamotari bashaka kutunaniza ndetse no kudukoresha impanuka, mwarabibonye, dutegereje ko babanza bakegura kugirango tuzasubireyo kwiyamamaza.
Abagomba kwegura ngo ni Meya wa Nyagatare n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga.
Akomeza avuga ko iperereza rigikorwa muri Kirehe. Yagize ati”ahaje abanyeshuri barenga 200 , banga buri kintu cyose twavugaga nyuma bakubita n’abantu bacu, dutegereje igisubizo cya byo ndetse n’i Nyagatare, mwabonye ko batwoherereje abamotari bakaza kutwitambika imbere bafite ibiti ndetse bambaye n’amabendera ya’umutwe wa politiki runaka, mwarabibonye.”
Dr Habineza asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufata abakandida bose kimwe.
Ati “ Ari ba Meya ni abacu, ari ab’inzego z’ibanze ni izacu bagomba kumva ko umukandida ni uw’igihugu kandi agomba kubahwa kimwe n’abandi.”
Mu karere ka Kayonza ngo niho yageze bwa mbere kuri sitasiyo yitwaga ERP, ubwo yavaga mu buhungiro muri Nzeri 1994, niyo mpamvu ngo ateganya kuzahagira umujyi w’icyitegerezo mu gihe yaba yatorewe kuba Perezida wa Repubulika.
Ibyo ngo bizajyana no kongera ibikorwa remezo muri aka gace abona nk’ihuriro ry’imihanda y’abajya muri Tanzaniya no muri Uganda.
Naho Rwamagana se yagiye gushakamo ubuzima ibe umujyi wa Kabiri kuri Kigali.
Muri aka gace kandi ngo azahafunga ikigo ‘gifungirwamo’ urubyiruko rukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge kihabarizwa, ndetse n’abakekwaho ibindi bikorwa, kuko ngo bidakwiye ko bahafungirwa, ahubwo ngo bagombye gushyikirizwa polisi nayo ikabageza aho bagomba guhabwa ubutabera bukwiye.
Mu bindi yavuze ko azagaruraho caguwa kuko ngo kuyica ari icyemezo cyafashwe mu izina ry’abakire bishoboye, ariko ngo bikagira ingaruka ku bakene batabona ayo kugura imyenda mishya.
Azongera kandi ibikorwa bituma abaturage baticwa n’inzara muri iyi ntara nk’uko ngo byagenze mu minsi yashize, agasa n’uteza ubwega ngo iki kibazo gikemuke.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Habineza byari gukomereza mu Majyaruguru ariko mu bice bisatira ibirunga, akaba yabyimuriye mu turere twa Gicumbi na Kicukiro mu rwego rwo kudahuza n’undi mukandira uri bujye muri ako gace uyu munsi nyuma yo gusubika ibyo bikorwa yari kuhakorera mbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com
from Bwiza Mobile http://ift.tt/2vIMDta
via IFTTT
No comments:
Post a Comment