Min Busingye yasabye Amb Ryan ubusobanuro ku byo yavuze ku isenywa rya Top Tower

Nyuma y’amasaha macye uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Michael Ryan atangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter iby’isenyuka ry’inyubako ya Top Tower yari yubatse hafi y’icyicaro cy’aho uyu muryango ukorera, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye nab o bagize icyo bavuga ku magambo y’uyu muyobozi.

Uyu muyobozi yari yanditse amagambo avuga ko ibikorwa bias n’iby’isenyuka ry’iriya gorofa yaherukaga kubibona muri Syria I Damas, yongeraho ko ibikorwa byo gusenya iyo gorofa ya Top Tower byahitanye umwe mu bakozi barimo bayissenya ndets eikaba yanagwiriye urukuta rw’inyubako EU ikoreramo.

Aya magambo yaje aherekejwe n’amafoto ndetse na videwo ngufi igaragaza iyi nyubako ihirima, ntiyavuzweho rumwe na bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda barimo na Minisitiri w’Ubutabera.

Muri ubwo butumwa bwe, Ambasaderi Ryan yavuze ko yabonye uko Top Tower Hotel yasenywe ari mu rugo rwe dore ko rusanzwe ruturanye n’iyo hoteli yasenywe.

Yageraranyije isenywa ry’iyo hoteli n’amazu yabonye asenywa mu mujyi wa Damascus, umurwa mukuru wa Siriya. Yavuze ko mu gusenya iyo hoteli, byanginje urukuta rw’urugo rwe ariko inzu ntacyo yabaye.

Na we abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnston yanyomoje ayo makuru avuga ko nta muntu wahitanywe n’isenyika ry’iyi nyubako, yewe ko n’urukuta uriya muyobozi yavugaga inzu yagwiriye ko rwari rusanzwe rwarasenyutse mu cyumweru cyashize.

Min Busingye yavuze ko ibyo Amb Ryan yavuze byos ari ibihimbano ndetse anamusaba kuvuguruza ibyo yavuze.

Yagize ati”Nyakubahwa Ryan, ibyo wavuze bias n’ibihumbano kuko nta kintu na kimwe isenyuka ry’iriya nyubako ryangije yewe nta n’uwapfuye. Ushobora kwegera KCC mukavugana ukayiha ibimenyetso cyangwa nay o ikaguha amakuru yizewe ku byo wavuze.”

Martin Ngonga, wigeze kuba umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda nawe yanenze amagambo ya Ryan avuga ko hari icyo ashobora kuba ahishe. Kimwe n’abandi banyepolitiki batandukanye mu Rwanda, bamaganye amagambo ya ambasaderi Ryan batanze ingero z’ahandi ku isi bagiye basenya amazu nkuko byagenze kuri Top Tower Hotel.

Ubuyobozi bw’umujyiw a Kigali bwahakanye amakuru y’urupfu rw’umuntu mu gihe cy’isenywa rya hoteli Top Tower, aho bwavuze ko ibikorwa byo gusenya iriya nyubako byagenze neza nk’uko babiteganyaga.

Ibi byatumye uyu muyobozi wa EU yongera gusohora ubundi butumwa

Nyuma y’uko abayobozi batandukanye bagira icyo bavuga ku butumwa bwa Ambasaderi Ryan, na we yahise yongera asohora ubundi butumwa kuri Twitter avuga ko yavuganye na Ministiri Busingye akaba yemeye ibyo yamubwiye ko “nta muntu wapfuye mu gusenya Top Tower Hotel”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from Bwiza Mobile http://ift.tt/2vIptTw
via IFTTT

No comments:

Post a Comment