Muhanga: Umukobwa ushinjwa gushaka kwica abana 2 yareraga arasomerwa

Urubanza rw’umukozi wo mu rugo ukurikiranweho gushaka kwica abana 2 yareraga rurasomwa kuri uyu wa gatatu, itariki 26 Nyakanga mu rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga nyuma y’iminsi 6 ari kuburana, aho yaburaniraga aho icyaha cyakorewe. Ubushinjacyaha bwifuza ko yahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Kuwa 20 Nyakanga nibwo urubanza rw’uyu mukobwa witwa Munezero Ernestine rwaburanishijwe mu ruhame ahabereye icyaha, ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gushaka kwica abana babiri yareraga, aho yagerageje kubaroha muri Nyabarongo Imana igakinga akaboko bakarokorwa batarapfa.

Mu iburanishwa ushinjwa yaburanye yemera icyaha avuga ko yabitwe n’uko ise w’aba bana yamusambanije ku ngufu, ariko ntibyabuza ubushinjacyaha kumusabira igifungo cya burundu, aho biteganyijwe ko urubanza rusomwa ku isaha ya saa cyenda kuri uyu wa 26 Nyakanga, kandi rugasomerwa ahabereye icyaha n’ubundi.

Uyu munezero Ernestine yari umukozi w’uwitwa Ngendahimana Peter utuye I Runda mu Karere ka Kamonyi. Kuwa 18 Kamena nibwo uyu yafashe abana 2 yareraga ajya kubaroha muri Nyabarongo aremera atega moto ngo ageze abo bana aho yashakaga kubicira.

Bivugwa ko Munezero ageze kuri nyabarongo,yagiye mu mazi ahetse umwana muto ,maze afata umutwe w’umwana akajya awushyira mu mazi, ku buryo uyu mwana yahamagaye ngo Tante(izina bitaga Munezero), bituma abandi bantu bari hafi aho bumva, baza kureba, basanga  Munezero ari kuroha aba bana mu ruzi , barabarokora, bashyikiriza Munezero Polisi.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi Munezero Ernestine aregwa giteganywa n’ingingo za 27,28,30 z’itegeko ngenga rihana ibyaha, kigahanishwa n’ingingo ya 140 y’iri tegeko.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

@bwiza.com



from Bwiza Mobile http://ift.tt/2vIkbrq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment