Abatuye mu ntara y’Iburasirazuba bishimira ibyagezweho mu myaka 23 ishize, ariko bakavuga ko bitewe n’amateka yaranze icyahoze ari Kibungo n’icyahoze ari Byumba ko hakiri inzitizi mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bityo bagasaba ko byazitabwaho n’uzayobora u Rwanda guhera mu minsi iri imbere.
Intara y’Iburasirazuba ni agace gakorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ariko mu myaka ibiri ishize ikaba yaribasiwe n’amapfa, byatumye abaturage bamwe bateza imyaka kubera izuba ryacanye ari ryinshi.
Abaturage bo muri iki cyerekezo barifuza ko umukandida uzatsinda amatora y’Umukuru w’igihugu yazashyira ingufu mu kuhira imyaka no gusubiza abaturage ibishanga byari byarigaruriwe n’ababikoreragamo ubworozi.
Murekatete Dative ni umuturage wo mu karere ka Kayonza, avuga ko gushyira ingufu mu kuhira imyaka bizarinda abaturage inzara.
Agira ati “Mu karere kacu hasigaye hava izuba ryinshi ku buryo umuyobozi uzatorwa nadufasha uburyo bwo kuhira imyaka bukagera hose tutakongera guhura n’ikibazo cy’inzara yabaye akarande kuko hari igihe izuba riva imyaka yose ikuma .”
Aba baturage kandi banasanga hakwiye gukorwa ubushakashatsi ku burwayi bwibasira ibihingwa kuko biri mu bidindiza ubuhinzi bwa bo.
Mugabo Jean Pierre atuye mu Karere ka Rwamagana avuga ko nubwo bahinga batakibona umusaruro bitewe n’uko imyaka ifatwa n’uburwayi bataramenya ikibutera n’ubwo ari bwo.
Agira ati “Biragoye kubona umusaruro kubera uburwayi bufata ibihingwa urebye uburyo twezaga ibitoki mbere, usanga rumaze kugenda rucika kubera kirabiranya yateye , imyumbati yo twibagiwe ubugari ubu kuburya ni ukugura shirumuteto kuko imyumbati isigaye irwara ibisazi , ibigori na byo birwara Nkongwa kandi ibyo nibyo dukunze guhinga uwatorwa turifuza ko yadushakira abashakashatsi bigatuma turwanya izo ndwara zifata ibihingwa .’’
Abaturage kandi basaba ko uwatorwa yavugurura ibyiciro by’Ubudehe byakunze gukurura impaka hagati y’abayobozi n’abaturage.
Mutuyimana Valentine wo mu Karere ka Kirehe avuga ko ibyiciro by’Ubudehe bishya uwatorwa yabivugurura.
Agira ati “Ibyiciro by’Ubudehe babishyiraho bwa mbere twabwirwaga ko nta ho bihuriye n’izindi gahunda za Leta ariko usanga bidasobanutse uburyo twanabishyizwemo kuko abenshi twashyirwaga mu kiciro cya 2 ariko urutonde rukagaruka turi mu kiciro cya 3 ugasanga umuturage uhingira amafaranga uba mu kazu kenda kumugwira ari mu cyiciro kimwe n’icy’umucuruzi ukomeye cyangwa umuyobozi uhembwa ku kwezi .”
Abaturage bavuga ko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe badakwiye byabagizeho ingaruka.
Umuturage wo mu karere ka Rwamagana utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko abaturage bashyizwe mu byiciro badakwiye ariko byabagizeho ingaruka
Yagize ati”Njye nta kazi ngira ndetse nta mutungo ufatika ngira uretse ikibanza ntuyemo gusa ariko ubu ndi mu cyiciro cya 3 mpuriyemo n’abafite amaduka n’abandi bakire ariko ingaruka ni nyinshi kuko nk’ubu nagiye gusaba Avoka unyunganira mu rubanza basanga ndi mu kiciro cya 3 bambwira ko bidashoboka kandi nta bushobozi mfite bwo kwishyura Avoka.”
Uyu muturage akomeza avuga ko uretse abana be bashatse kwiga imyuga mu kigo cya AEE ariko bagasanga bari mu cyiciro cya 3, asaba ko umuyobozi watorwa yazafasha gukosora iki kibazo bityo umuntu akajya mu cyiciro bitewe n’imibereho ye .”
Abatuye mu ntara y’iburasirazuba bavuga ko bifuza ko hongerwa ibikorwa remezo cyane cyane imihanda.
Aba baturage kandi barifuza kwegerezwa amavuriro hafi nko mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mushikiri mu kagari ka Rugarama, aho usanga abaturage bakora urugendo rw’amasaha bajya kwivuza.
Mu karere ka Rwamagana bifuza ko uwatorwa yakwihutisha ibikorwa byo kubaka Gare vuba kuko yaheze mu mishinga bakanifuza stade y’imikino mu mujyi wa Rwamagana.
Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda barimo Paul Kagame uhagarariye FPR, DR Habineza Frank uhagarariye DGPR ndetse na Mpayimana Philippe wiyamamaza ku giti cye, kugeza kuri uyu ubu Babiri babanza bakaba bamaze gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba .
Umukandida Paul Kagame yasoreje mu turere twa Kirehe ,Ngoma na Rwamagana ku itariki ya 23 Nyakanga naho DR Frank Habineza asoreza mu turere twa Rwamagana na Kayonza kuwa Kabiri tariki 25 Nyakanga
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Jusin@Bwiza.com
from Bwiza Mobile http://ift.tt/2vIki6k
via IFTTT
No comments:
Post a Comment