Kuri uyu wa 26 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta n’imigabane ya Banki ya Kigali, Bralirwa na Crystal Telecom bifite agaciro k’amirafaranga y’u Rwanda 21 597 100.
Kuri uyu wa gatatu, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 2 000 000 Frw, zacurujwe ku mafaranga 102 Frw muri ‘deal’ imwe.
Izi mpapuro zacurujwe ni iz’imyaka itanu Leta yashyize ku isoko muri uyu mwaka (FXD1/2017/5Yrs), ikazasoza kuzishyura tariki 18 Gashyantare 2022, zikaba zifite inyungu ya 12.375%.
Hanacurujwe imigabane 77 500 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 19 074 600 Frw yacurujwe muri ‘deals’ eshanu, ku mafaranga 250 Frw ku mugabane ari nako gaciro wariho ejo hashize.
Hacurujwe kandi imigabane 2 500 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 312 500 Frw yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 125 Frw ku mugabane umwe.
Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 3 000 ifite agaciro k’amafaranga 210 000 Frw yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 70 Frw ku mugabane umwe.
Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitanu (5) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” ntibyahindutse kuko bitacuruje.
Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa gatatu yageze hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 87 600 ku mafaranga ari hagati ya 246 – 250 Frw ku mugabane, ariko nta migabane igurishwa iri ku isoko.
Ku isoko hari kandi imigabane 20 900 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, gusa ntabifuza kuyigura bahari.
Hari n’imigabane 465 300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-75 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.
Hari kandi imigabane 1 146 900 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 104 Frw, gusa nta bifuza kuyigura bahari.
Ku isoko hari hari Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda zifite agaciro k’amafaranga 3 700 000 zigurishwa ku mafaranga 104 Frw.
Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2vJCAUQ
No comments:
Post a Comment