Nyakubahwa Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi asoreje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende ababwira ko ubwishi yabasanganye bumuha icyizere ko ntacyabananira.
Paul Kagame yashimiye abanya Rubavu ko baje ari benshi kumwakira ,yavuze ko guhera Musanze no gukomeza Nyabihu kugeza Rubavu yahabonye abanyamuryango benshi ba FPR, yababwiye ko ingabo zingana nk'abo zifite umutima nk'uwabo nta ntamabara yabanira.
Ati:” kuva Musanze ,Nyabihu na hano Rubavu nahabonye abantu benshi, nk'uko Uwacu yaramaze kubivuga ingabo nzingana namwe zifite umutima nk'uwanyu ni iyihe ntambara yabananira, nange mbafite nta ntambara yantera ubwoba.Intambara yo kubaka igihugu no kugirinda ntabwo yatunanira”
Yababwiye ko nk'uko babitangiye bubaka umutekano bashaka amajyambere tariki ya 4/8 ari umunsi wo kubikomeza. Ati :”Nagirango twumve ko itariki 4/y'ukwa 8 ari ugukomeza urwo rugendo ni mwebwe nange ubwo turi kumwe turashaka kubaka igihugu rero dukoresheje ,ubwenge bwavu dukoresheje, imbaraga zacu dukoresheje ubumwe bwacu.”
Yababwiye ko gushyira ahamwe no kugira ubushake aricyo cyabafasha kubigeraho byose ntihagira ikibananira.
Paul Kagame kandi yababwiye ko ku itariki y'amatora ari ugutora FPR bagatora umukandida wayo yabahamirije ko gutora gutya ari ugutora amajyambere ,umutekano n'ibindi. Yababwiye ko bazakomeza kugezwaho ibikorwa by'iterambere nk'amazi,umuriro , imihanda byose bizabafasha mu bikorwa by'iterambere bakora.
Yongeyeho ati:”Turishima kuba dufite abaturage b'igihugu cyacu nkamwe tukagira abayobozi beza tukagira na politike nziza politike ya FPR yo kubaka igihugu buri munyarwanda akaba nk'undi tukaba “NDI UMUNYARWANDA”
Umukandida wa FPR yavuze ko ingufu zayo zitari zonyine kuko banashyigikiwe n'amashyaka 8 yemeye kwifatanya nabo avuga ko bishimangira ko nta ntambara yabatera ubwoba.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vJLnpM
via IFTTT
No comments:
Post a Comment