Umukuru w’inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai Sheka, Ntabo Ntaberi, yishyikirije MONUSCO kuri uyu wa gatatu, itariki 26 Nyakanga nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga.
Uyu Ntabo Ntaberi yishyize mu maboko ya MONUSCO mu gihe yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu akurikiranweho. Ari kandi ku rutonde rw’Abakongomani bafatiwe ibihano n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Kuwa 06 Mutarama 2011, Ubutabera bwa Congo basohoye urupapuro rwo guta muri yombi Ntabo ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gufata ku ngufu abantu benshi ariko yari atari atabwa muri yombi.
Ntabo Ntaberi Sheka kandi ashinjwa n’Akanama k’Umutekano ka Loni gukora bikomeye byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Muri Nyakanga 2014, igisirikare cya Congo gifatanyije n’ingabo za MONUSCO, batangiriye ibikorwa bya gisirikare byo guhiga no kurandura imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, ku mutwe wa mai-Mai Sheka muri Teritwari ya Walikale.
Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakuriye ibi bikorwa, ngo guta muri yombi Sheka yari imwe mu ntego bari bafite ariko biza kunanirana kubera ahantu Walikale iherereye ngo hasa nk’ahataba imihanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2tZooER
via IFTTT
No comments:
Post a Comment