Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017 ubwo yasozaga bikorwa byo kwiyamamaza by'uyu munsi mu murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kuva mu turere twa Musanze na Nyabihu.
Kagame washimishijwe n'indirimbo yaririmbwaga n'imbaga y'abaturage ba Rubavu ubwo bamwakiraga igira iti ‘Nta ntambara yantera ubwoba' yahise afatiraho urugero maze nawe arababaza ati” ingabo zingana namwe zifite umutima nk'uwanyu zananirwa iyihe ntambara?”
Umukuru w'igihugu yakomeje avuga ko kuba afite abanyarwanda benshi bamukunda kandi bamushyigikiye nta nta mpamvu y'uko hari intambara n'imwe yamutera ubwoba. Aha yanashimangiye ko intambara yo kwiyubaka no kurinda igihugu itazananirana.
Yagize ati “Nanjye mbafite nta ntambara yantera ubwoba,intambara yo kubaka igihugu no kukirinda ntabwo yatunanira.”
Yunzemo ati “Hashize igihe twubaka umutekano, dushaka amajyambere… ndagira ngo tariki 4 z'ukwa Munani ni umunsi wo gukomeza urugendo. Ni mwebwe nanjye. Ubu turi kumwe, turashaka kubaka igihugu dukoresheje imbaraga zacu ,ubwenge bwacu, ubumwe n'ubushake.”
Kagame kandi yanibukije abaturage bo mu Karere ka Rubavu kuzakomeza kubana n'umuryango wa FPR, maze ku tariki ya 4 Kanama bagatora umukandida wayo mu rwego rwo gukomeza kwiteganyiriza no kwitegurira ejo heza h'u Rwanda n'abanyarwanda.
Ati “Ku itariki ya 4 tuzakore igikorwa cyagenewe uwo munsi cyo gutora, dutore FPR, dutore umutekano, dutore amajyambere, dutore ibyiza byose twifuza.Turashaka amajyambere agera kuri buri muryango abana bakiga, amavuriro akubakwa akaba menshi, amashanyarazi akagera kuri buri wese, amazi akagera kuri bose, abacuruza bacuruze, aborora batunge amagana n'amagana,…nicyo gihugu twifuza.”
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2w0JLY0
via IFTTT
No comments:
Post a Comment