Romelu Lukaku yatumye Man City ita ibaba muri Amerika

Manchester united niyo itozwa na Jose Mourinho uyu mukino batsinzemo Man City wabereye ku mugabane w'Amerika aho izi kipe zombi zagiyeyo kwitegura shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

JPEG - 43.8 kb
Romelu Lukaku akimara gutsinda Man igitego cya mbere

Man united niyo yatangiye yataka cyane aho ku munota wa 37 Lukaku wari wakomeje kubura uburyo yabonye igitego cya mbere akaba ari icya kabiri atsinze mu mikino ya gishuti iyi kipe iri gukina.

Nyuma y'iminota 2 gusa kumunota 39 Man U yatsinze ikindi gitego gitsinzwe na Marcus Rashford, akaba aribyo bitego rukumbi byatandukanyije impande zombi.

Man utd itangiye gutera ubwoba andi makipe bitewe n'uburyo iri kwitwara mumikino iri gukina, kuburyo hari abatari gushidikanya ko igiye kongera kugira igitinyiro nk'icyo yarifite igitozwa na Sir Alex Furgason aho amakipe yajyaga guhura nayo yikandagira.

Man utd ishigaje gukina n'ikipe y'igihangajye inafite champion league y'iburayi ariyo Real Mardid abantu baribaza niba nayo izayitsinda kuko kuva yatangira imyiteguro ntago iratsindwa na rimwe.

Nkindi Alpha



from Imirasire.com | WebRwanda.com http://ift.tt/2uPovbg
via IFTTT

No comments:

Post a Comment