Oda Paccy yaganiriye n'umunyamakuru wa Imirasire.com amubaza icyo atekereza ku bakandida bari kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika n'uwo ashyigikiye muri abo bakandida.
Aba bakandida bose mu migambi yabo ntaho bagaragaza icyo bazakora mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda ari naho umunyamakuru yashingiyeho abaza Oda Paccy uwo ashyigikiye.
Mu gisubizo gikakaye, Oda Paccy yavuze ko ntawundi mukandida azi uretse umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Ati “ Abo bakandida bandi ni abahe? Njye ntabo nzi uwo nzi ni Paul Kagame kuko niwe wita ku rubyiruko abandi ntacyo bakoze ninawe nshyigikiye.”
Umunyamakuru yongeye kumubaza icyo ashingiraho amushyigikira niba mu migambi yatanze ntaho yagaragaje ko azateza imbere imyidagaduro.
Oda Paccy yashubije ko Perezida Kagame yita cyane rubyiruko n'imyidagaduro muri rusange.
Ati “ Nawe reba abahanzi bose batwaye Guma Guma bose bari kumwamamaza mu bikorwa byo kwiyamamaza arimo. None se abandi bakandida batwaye uwuhe muhanzi wo kubafasha mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza? Reba no mu migambi ya FPR harimo gukomeza kwita ku rubyiruko abandi bakandida nihe bavuga ku rubyiruko?”
Oda Paccy yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise umusirimu ndetse n'iyo yise Igikuba.
Iyi ndirimbo yise igikuba abafana be bakunze kuvuga ko yashatse kuvuga igitsina cy'abagore mu izina ryacyo.
Uyu muhanzi yari amaze iminsi avugwaho cyane ibikorwa byo kwambara impenure abafana be bakaba barakunze kuvuga ko uwo muco udakwiriye umuntu nkawe w'umubyeyi.
Oda Paccy akaba afitanye umwana na Lick Lick wibera muri Amerika muri iyi minsi.
Nkindi Alpha
from Imirasire.com | WebRwanda.com http://ift.tt/2tmbp0t
via IFTTT
No comments:
Post a Comment