Umusirikare mukuru muri Uganda afunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo hamenyekanye inkuru y'umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Uganda (UPDF),ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Lwebitakuli mu karere ka Sembabule ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 16 wiga mu mashuri abanza.

Captain Godfrey Kalema yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umwana w'umukobwa wigaga mu mwaka wa 6 ku ishuli ribanza rya Mpumude ribarizwa mu gace ka Lwebitakuli.

David Wahebwa, uyobora ishuli uyu mwana yigaho yavuze ko nyuma yo gukeka ko uwo mwana yafashwe ku ngufu bahise bajya kumusuzumisha kuri St Agatha Health Canter III,nyuma ibisubizo bya muganga byerekana umwana yafashwe ku ngufu.

Ikibazo cyo gufata ku ngufu kimaze gufata indi ntera muri Uganda,kuko kugeza muri Mata 2017 kuri sitasiyo ya polisi ya Sembabule honyine bari bamaze kwakira ibirego byo gufata ku ngufu abana bisaga 67.

Emmanuel Murwanashyaka



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vHXa6Z
via IFTTT

No comments:

Post a Comment