Mu ijoro ryo kuri uwo wa Kane rero nibwo indege ebyiri(Private Jett) zageze mu gihugu cya Uganda zitwaye Zari na Diamond ndetse n'itsinda bahorana ririmo abashinzwe umutekano wabo mu rwego rwo kubatabara.
- Ubwo Diamond yageraga kwa Sebukwe atabaye
Nkuko amafoto abigaragaza bikanashimangirwa n'ikinyamakuru ChimpLyf,Diamond akigerayo yiyegereje abo mu muryango wa Zari ari nako abihanganisha aciye bugufi gusa umutekano nawo wari hafi aho kuko bamwe mu bapolisi ba Uganda bari hafi aho.
- Abo mu muryango wa Zari baciriye bugufi Diamond
- Uyu muryango wari ucungiwe umutekano bikomeye
- Uko baruhukaga niko Diamond yakomezaga kwita kuri Zari
- iyi ni ifoto ya Nyirabukwe wa Diamond iherekejwe n'amagambo Zari yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko nyina yapfuye
- Ubwo Zari yari kumwe na nyina ataritaba Imana
Zari Hassan ni umugore uzwi cyane muri aka karere ka Afurika y'Iburasirazuba,bitewe n'ubwiza bwe , ubutunzi , kuba yarashakanye n'umuherwe Ivan Ssemwanga uherutse gutabaruka ndetse kubana na Diamond Platnmuz nk'umugore n'umugabo.
Halima Hassan ,nyina wa Zari yazize indwara y'umutima , uyu mubyeyi w'imyaka 58 yari amaze igihe kigera ku kwezi arembeye muri Koma.
Ndacyayisenga Fred
from Imirasire.com | WebRwanda.com http://ift.tt/2tmjXon
via IFTTT
No comments:
Post a Comment