Mu misozi ya Musanze yabijeje ko amashanyarazi abageraho vuba aha

Yiyamamaza i Musanze ku kibuga cya ISAE-Busogo kuri iki gicamunsi umukandida wa FPR-Inkotanyi yijeje abatuye mu bice bitarimo amashanyarazi cyane cyane mu misozi miremire muri aka karere ko amashanyarazi ari bubageraho vuba cyane. Ikibazo cy’amashanyarazi badafite ni kimwe mubyo abatuye mu bice by’icyaro i Musanze babwiye Umuseke bifuza kuri Perezida uzatorwa.

Abaturage ba Musanze bari baje kumwakira ari benshi cyane

Abaturage ba Musanze bari baje kumwakira ari benshi cyane

Perezida Kagame yabanje kubwira imbaga yari imutegereje i Musanze ko ejo atabashije kuboneka kuko yari yabuze ijwi, ariko uyu munsi yarihase kugira ngo aze babonane. Kuba bongeye kuza ari benshi ngo ni ikimenyetso cy’ingufu n’ubumwe n’imbaraga zo kubaka igihugu.

Yabwiye abatuye aka gace ko ibyo amaze gukorana nabo ari byinshi, avuga ko nibakomeza gufatanya nta kizananirana kandi n’uwashaka kubananiza ataboan aho ahera.

Ati “turadadiye…turadadiye mu buryo bwose.”

Yasabye abaturage kumutora kugira ngo bakomeze inzira yo kubaka amajyambere, umutekano, kubana neza n’ibindi abanyarwanda bifuza.

Ati “biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo. Itariki iratinze ngo mu gitondo kare twazindutse bizajye kugera mu masaa tanu twabirangije… si byo?

Hanyuma nyuma yaho, imyaka 7 ikurikira twubake amajyambere twubake andi mashuri, twubake amavuriro, tuyagire neza, duhe abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho.

Abatuye mu misozi ngo amashanyarazi ntarabageraho? Arabageraho vuba aha ngaha vuba aha cyane, adufashe kubaka inganda, uretse kumurika mu ngo n’ibindi byose mwifuza kugereho.

Ibi tuzabigeraho byanze bikunze…Tuzabigeraho byanze bikunze.”

Kagame Paul yongeye gushima ubumwe bafitenye n’andi mashyaka umunani amushyigikiye nk’umukandida wa FPR kuko ngo ayo mashyaka yasanze hari ibyo ahuriyeho na FPR mu kubaka igihugu.

Yashimiye cyane abaturage ba Musanze baje kumwakira ari benshi cyane maze ava hano i Musanze akomereza Nyabihu.

Yabwiye abaturage ba Musanze ko ejo ataje kuko yari yabuje ijwi

Yabwiye abaturage ba Musanze ko ejo ataje kuko yari yabuje ijwi

Abantu ibihumbi n'ibihumbi baturutse mu mirenge yose ya Musanze baje kwamamaza Kagame Paul

Abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu mirenge yose ya Musanze baje kwamamaza Kagame Paul

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uWFo34

No comments:

Post a Comment