Junior wo mu gasobanuye yashimiye umukunzi we bamaranye imyaka 5 bakundana

Umusobanuzi wa Filimi mu Rwanda , Bugingo Bony uzwi nka Junior the Premier arashimira abantu bose bamubaye hafi mu muhango wo gukwa no gusaba umukunzi we, Muhoza Ange by’umwihariko agashimira byimazeyo umukunzi we wamubereye udasanzwe mugihe cyose bamaranye.

Aha ni mu muhango wo gukwa no gusaba

Uyu murumuna wa Yanga avuga ko umukunzi we adasanzwe kuko nta wundi mukobwa wapfa kwemera kumara imyaka 5 akundana n’umuhungu batarabana

Junior the Premier azwi muri filme z’udusobanuye, ni umuvandimwe wa Sankara The Premier nawe uzwi mu gusobanura amafilimi, aba bombi bakaba barumuna ba Yanga umwe mu bamenyekanye cyane mu dusobanuye akaba ari n’umukinnyi wa Filime.

Kuwa 22 Nyakanga ni bwo Junior inshuti n’abavandimwe bamuherekeje bajya gusaba no gukwa Muhoza Ange, umukunzi wa Junior w’igihe kirekire, umuhango wabereye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.

Mukiganiro na bwiza Junior yashimiye abamubaye hafi bose, barimo inshuti ze n’umuryango we , ariko by’umwihariko agashimira Ange wihanganye mu gihe cyose bamaze bakundana, akamugira inshuti imwe rukumbi y’ubuzima bwe, yasobanuye ko ari abakobwa bacye bakwihanganira imyaka itanu mu rukundo.

Yanga na murumuna we Junior

Abajijwe iby’uko n’ubundi bari basanzwe babana Junior aseka cyane yavuzeko bamaranye imyaka 2 babana, ndetse ko bireze mu miryango igisigaye ni ukubishyira kumugaragaro n’inshuti zabo zikabimenya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana@Bwiza.com



from Bwiza Mobile http://ift.tt/2tYMY8T
via IFTTT

No comments:

Post a Comment