Ikusanyirizo ry’amata riherereye mu Murengewa Nyamabuye rifite ubushobozi bwo kwakira Litiro z’amata 2 000 ku munsi, kuva ryasubukura imirimo ryakira ku munsi zitarenze 100, ni 5% gusa by’ubushobozi rifite, ngo biterwa n’uko hari bamwe mu bacuruza amata banga kuyanyuza mu ikusanyirizo.
Ikusanyirizo ry’Amata ryatashywe n’Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe MAKUZA Bernard mu mwaka w’2009.
Iri kusanyirizo ry’amata mu Murenge wa Nyamabuye ryatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Sena MAKUZA Bernard mu mwaka wa 2009 akiri Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, ariko riza gukora igihe gito kitarenze amezi abiri rirahagarara.
Ikibazo bamwe mu Banyamuryango b’iri kusanyirizo bavugaga ko kudakora ngo byaturukaga ku bwumvikane buke hagati yabo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bucyuye igihe ngo bwashakaga gushyigikira abifuzaga kuribambura.
Kuva icyo gihe ryongeye gusubukura ibikorwa byo kwakira, gupima no gucuruza amata muri uyu mwaka wa 2017, bitewe n’ingufu inzego zinyuranye zabanje gushyiramo.
Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, inzego z’umutekano n’abacuruza amata, abanyamuryango ba ririya Kusanyirizo bavuze ko niba hatabayeho gusaba abacuruza amata kuyajyana mu ikusanyirizo, iryo kusanyirizo rishobora gufunga imiryango mu minsi mike.
Bagize bati “Niba ikusanyirizo ryaragenewe kwakira ku munsi Litiro z’amata ibihumbi bibiri (2 000) rikaba ryakira litiro 100 mubona ryakora rite?”
KAYIRANGA Innocent Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, avuga ko bagiye gushyira mu bikorwa imyanzuro yose bagiye bafatira mu nama zitandukanye, ndetse asaba abavugwaho kwanga kugemura amata ku kusanyirizo ko bihutira kujya bayajyanayo.
Ubuyobozi bw’iri kusanyirizo buvuga ko na Litiro 100 z’amata bakira ku munsi zituruka mu gace kamwe ko Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango no mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.
Aba bacuruzi bemeye ko bagiye kugemurira ikusanyirizo amata.
Vice Mayor KAYIRANGA Innocent na IP Claver Kayihura mu nama yabahuje n’abacuruza amata mu mujyi wa Muhanga.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga
from UMUSEKE http://ift.tt/2uWKMDr
No comments:
Post a Comment