Ikipe Manchester city yatangaje ko yamaze kugura myugariro wo ku ruhande rw’Iburyo ufite inkomoko mu Bufaransa Benjamin Mendy, bakaba bamuguze Miliyoni 49.2 z’Amayero.
Benjamin Mendy w’imyaka 23 y’amavuko yaje muri Man City avuye muri Monaco akazajya ahebwa ibihumbi 70,000 by’Amayero ku cyumweru kimwe.
Benjamin Mendy aguzwe nyuma y’aho yigaragarije imbere y’umutoza Pep Guardiola mu mukino wa Champions League Ubwo Monaco yasezereraga Man City.
Uyu mukinnyi akimara kugurwa yahise asanga iyi kipe mu mujyi wa Los Angles gufatanya n’abandi kwitegura Shampiyona y’umwaka utaha wa 2017-2018.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2tYWWHg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment