Kabuga Felicien, Umunyarwanda rukumbi ku rutonde rw’abantu 10 bashakishwa kurusha abandi

Ku Isi hari abantu bakurikiranweho ibyaha bikomeye bashakishwa n’Isi yose ariko batarafatwa. Bamwe bagiye baregwa cyangwa barakatirwa mu nkiko z’ibihugu byabo no mu nkiko mpuzamahanga. Nubwo aba baturuka mu bihugu bitandukanye bose bashinjwa ibyaha ndengakamere kandi bafatwa nk’ikibazo gikomeye ku batuye Isi. Bamwe usanga bayoboye imitwe y’abanyabyaha bakomeye nka Dawood Ibrahim ukuriye ikitwa D-Company, cyangwa Joaquìn Guzmàn  uyobora Sinaloa Cartel. Ku rutonde rw’abantu 10 bahigwa kurusha abandi ku Isi hagaragaraho n’Umunyarwanda, Kabuga Felicien.

Dore urutonde rw’abantu 10 bahigwa kurusha abandi ku Isi

10. Ayman al-Zawahiri

Ayman al-Zawahiri yari umuyobozi w’intagondwa z’Abayisilamu zirwana jihad zo muri Cairo mu Misiri, aza kwifatanya na Al Qaida.Yakekwaho kuba ari we wungirije Osama Bin Laden, ndetse no kugira uruhare rukomeye mu bitero byo kuwa 11 Nzeri 2001 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

9. Omid Tahvili

Omid Tahvili ni umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi kabarizwa muri Canada kandi gakorana n’utundi dutsiko dutandukanye tw’abagizi ba nabi. Uyu yabashije gucika gereza yo muri Canada mu 2007, kuva icyo gihe nta muntu urongera kumuca iryera. Anashinjwa iyezandonke ndetse no kwiba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

8. Felicien Kabuga

Felicien Kabuga ni umunyarwanda rukumbi uri ku rutonde rw’abantu 10 bahigwa kurusha abandi (Most Wanted) ku Isi. Uyu mugabo bikekwa ko yihishe mu gihugu cya Kenya, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ikaba yarahitanye abantu basaga miliyoni.

7. James Bulger

James Bulger bakunda kwita Whitey (Kazungu) ni umwe mu bagize agatsiko k’abanyabyaha kabuhariwe bo mu mujyi wa Boston muri Amerika, agatsiko gashinjwa ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubwicanyi. Uyu azwiho kuba yarishe abantu 19 ndetse agira uruhare mu mpfu z’abandi bantu yagambaniraga, gukora ibikorwa by’iyezandonke, n’ibindi byaha byinshi bitandukanye. Uyu amaze imyaka isaga 30 acitse igipolisi, akaba yari azwiho kuba atunze miliyoni 18 z’ama-pounds.

6. Alimzhan Tokhtakhounov

 Alimzhan Tokhtakhounov ni Umurusiya ushakishwa ku isi yose ashinjwa gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi butandukanye. Ashinjwa gucuruza intwaro n’amasasu binyuranyije n’amategeko, gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no gucuruza magendu imodoka z’inyibano.

5. Joseph Kony

Joseph kony ni iinyeshyamba y’Umugande yigize ingunge mu mashyamba yo muri Congo, akaba ari umuyobozi w’umutwe wa Lord Resistance Army. Uyu mutwe akuriye ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, iby’ibasiye inyokomuntu, gushimuta abana akabinjiza mu nyeshyamba n’ibindi byaha by’intambara. Kuva mu 1986 yagiye akora ibyaha bitandukanye muri Sudani no muri Congo.

4. Semion Mogilevich

 Semion Mogilevich azwiho kuba ari we munyabyaha wa mbere uteye ubwoba ku Isi, aho avugwaho kuba ari we ukuriye abakuru b’imitwe ya Mafia myinshi y’Abarusiya ikorera hirya no hino ku Isi.

3. Dawood Ibrahim

Dawood Ibrahim ni umuyobozi w’umutwe w’abanyabyaha  wo mu Buhinde uzwi nka D-Company. Kuri ubu uyu akomeje kuyobora aka gatsiko gakomeje gukora ibyaha bitandukanye by’ubwicanyi,  gushimuta abantu no gucuruza ibiyobyabwenge muri Pakistan, u Buhinde no mu bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu. Uyu anakekwaho cyane gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaida.

2. Matteo Messina Denaro

Matteo Messina Denaro niwe ukuriye mafia yo mu Butaliyani nyuma yo gutabwa muri yombi kwa benshi mu bo bari bahanganye. Uyu amaze imyaka isaga 20 yihisha kandi aracyari mu bantu 10 b’abanyabyaha bashakishwa kurusha abandi ku Isi.

  1. Joaquín Guzmán (El Chapo)

El Chapo niwe muntu uza ku mwanya wa mbere mu banyabyaha bashakishwa ku isi yose. Ni umuyobozi wa Sinaloa cartel, umutwe mpuzamahanga w’abacuruzi b’ibiyobyabwenge. Uyu ashinjwa gushimuta abantu, Ubwicanyi n’ubwambuzi.

Mu 2003 Joaquin yabaye umucuruzi w’ibiyobyabwenge wa mbere muri Mexique nyuma yo guhangana n’abo mu mitwe bari bahanganye abenshi bakahasiga ubuzima. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, uyu mugabo wari watawe muri yombi na Mexique akoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo akurikiranwe ku byaha yaregwaga, yabashije gucika gereza irinzwe cyane yo muri California yari afungiwemo. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, DEA, kikaba cyemeza ko uyu mugabo kuri ubu akomeye kurusha uko byari bimeze mu myaka 3 ishize.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2tYNa8p
via IFTTT

No comments:

Post a Comment