Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira kuyobora u Rwanda byahinduye isura

Mu gihe ubwitabire bw’abageraga hamwe mu haberaga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ku bakandida bamwe na bamwe, butavugwagaho rumwe , ubu bamwe mu bakandida baravuga ko hari intambwe yatewe ndetse banishimira.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iherutse kwihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze bavuzweho imyitwarire itandukanye irimo kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse polisi mu iperereza igikomeje ita muri yombi abayobozi b’inzego z’ibanze  barimo Meya wa Rubavu Sinamenye Jeremie, umukozi muri ako karere, Gitifu w’Umurenge muri Nyaruguru n’abakuru b’imwe mu midugudu.

Icyagaragaye icyo gihe nuko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basaga n’abatereranye abiyamamazaga, ku buryo bamwe mu bakandida bageraga aho bagiye kwiyamamariza ntibabone umuyobozi w’inzego z’ibanze ubakira, kandi ariko byagombye kugenda, bikaba byanatera impungenge bamwe mu baturage batakurikiye neza ibijyanye n’amatora, ku buryo wasangaga ishyaka runaka ribanza kwisobanura ko rifite uburenganzira kandi rinemewe mu Rwanda, cyangwa umukandida runaka akisobanura.

Ubu byarahindutse uhereye muri iki cyumweru nk’uko Bwiza.com yageze ahantu hatandukanye hiyamamarije umukandida watanzwe na Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza ndetse ikaganira n’ufasha Kandida Perezida Mpayimana Philippe mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Dr Habineza guhera muri iki cyumweru aho yageze hose yakiriwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yagiye kwiyamamarizamo, by’umwihariko ku munsi w’ejo ku wa Gatatu yakiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza.

Abo bayobozi bamuha ikaze bakabwira abaturage ko ari umwe mu bamejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu guhatanira kuyobora u Rwanda, bagasaba  abaturage kumva imigabo n’imigambi yabo, bagafata icyemezo mu matora bayihereyeho.

Mu kiganiro Dr Habineza yagiranye n’abanyamakuru ubwo yamaraga kwiyamamariza mu karere  Bugesera mu Murenge wa Juru ku wa mbere w’icyi cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2017, yavuze ko anyuzwe.

Ati “Ndabona hari ibyahindutse nyuma y’ibibazo twagiriye mu karere ka Nyagatare, aho batujyanye mu irimbi, na Kirehe aho badukurikije abanyeshuri, banadukibitiye abantu bacu bakuraho amahema barabakubise babamenaho imicanga, nyuma y’ibyo bibazo twagize turabona Minaloc na Polisi barafashe icyemezo cyo guhana  abantu bakoze ibintu nk’ibyo.”

Ubu ngo nta kibazo bafite cyane nk’icyo bari bafite bwa mbere kuko ngo n’inzego z’ibanze zakumiraga abantu kuza muri gahunda zabo, no kohereza abana kuza kwangiza ibikorwa byabo ngo ubu byarahindutse n’inzego z’ibanze zirashaka kubahiriza amategeko.

Nyagatare, Abamotari na bo bitambitse imodoka z’umukandida Dr Habineza

Ku wa Gatatu tariki ya 25 nabwo yiyamamarije mu karere ka Rwamagana na Kayonza, yavuze ko abona impinduka kuko ngo umubabaro bari bafite wavuyemo ibyishimo.

Ati “Nyuma yo kugira ibibazo i Nyagatare aho twatwawe kwiyamamariza mu irimbi, mu mujyi wa Nyagatare batwakira nabi, ndetse n’abamotari bashaka kutunaniza ndetse no kudukoresha impanuka, no kujya mu karere  ka Kirehe aho baduteje abanyeshuri, bakananiza igikorwa cyo kwiyamamaza, ndetse bakaza gukubita abantu bacu amabuye ‘umucanga , twari twababaye cyane, ariko ubu nyuma ya Gatsibo na Rwamagana na Kayonza twongeye kwishima, ko nibura ibintu biragenda biba byiza kandi dufite icyizere ko muri iyi ntara tuzahabona amajwi menshi cyane.”

Akomeza agira ati “Turabona hari ikintu cyahindutse nyuma ya Minaloc aho yatangiye amabwiriza yo kudakora ibintu bibi, kandi turayishimira ko yatanze ayo mabwiriza kubera ko abayobozi b’inzego z’ibanze nibo batunanizaga nibo babuzaga abantu kuza kwitabira ibikorwa byacu.”

Urwego umwuka w’amatora n’ibikorwa byo kwiyamamaza biriho nyuma y’izo mpinduka ngo bifite igisobanuro kuri demokarasi.

Dr Habineza arakomeza ati “Turabona nyuma ya Minaloc itanze ariya mabwiriza hari ikintu cyahindutse kandi ni cyiza. Bikomeje gutyo turizera ko Demokarasi twifuza twese twayigeramo kuko twese turi abakandida  nidutorwa ntabwo tuzaba tuyobora Green Party gusa, tuzaba tuyobora u Rwanda rwose. Ari ba Meya ni ba meya bacu, ari ab’inzego z’ibanze ni izacu bagomba kumva ko umukandida ni uw’igihugu kandi agomba kubahwa kimwe n’abandi.”

Mu karere ka kirehe haje abana b’abanyeshuri bica ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandika Dr Habineza frank

Ku ruhande rwa Mpayimana Philippe na we uhatanira uyu mwanya naho ngo hari ibyahindutse, nkuko Gatsinzi umufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza yabitangarije Bwiza.com

Avuga ko guhera icyo gihe[abayobozi bahwiturwa] ibikorwa birimo kugenda neza, abantu bakaba bari kwitabira.

Ati “Ubu abantu baritabira, na mbere baritabiraga ariko bariyongereye n’ abayobozi baraza, usanga twakirwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge. Bimeze neza rwose.”

Hari bamwe mu baturage bavuga ko ushaka gutora neza yagombye kumva imigabo n’imigambi ya buri mukandida kugira ngo ahitemo uwakora ibijyanye n’ibyifuzo by’umutimanama we, umwe mu baturage wo mu karere ka Rwamagana yavuze ko kwirengagiza kugera ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza nta mpamvu ifatika yasibya umuntu abifata nk’ubujiji bukomeye.

Ibibazo abakandida bahuriye na byo aho bagiye kwiyamamariza babigeza kuri Komisiyo y’amatora n’izindi nzego kurenza uko babitangariza itangazamakuru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2tYEgYn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment