Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamama mu Karere ka Rutsiro, abaturage bazindukiye kumwakirana yombi- Amafoto

Uyu ubaye umunsi wa Kabiri w'ibikorwa byo kwiyamamaza by'umukandida wa FPR muri iyi ntara y'Uburengerazuba aho ku munsi wa mbere yageze mu turere twa Nyabihu na Rubavu naho akakirwa n'ibihumbi by'abari baje kumushyigikira.

Abaturage bo muri aka karere bitabiriye iki gikorwa batangiye kugera kuri stade ya Mukebera iri mumurenge wa Mushubati mu rukerera mu rwego rwo kugira ngo bitegure neza umukandida wabo.

Abahanzi barimo King James, Dream Boyz, Sentore, Muyango, Jay Polly, Mariya Yohani n'abandi batandukanye nibo bafashije imbaga y'abantu bategereje umukandida wabo gususuruka no gukomeza gushimangira ibyiza yabagejejeho.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2ePUDET
via IFTTT

No comments:

Post a Comment