Burundi: Inyeshyamba za FNL n’ingabo za leta ntibavuga rumwe ku baguye mu mirwano yabahuje

Abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa Buringa, mu ishyamba rya Rukoko, riri muri Komini Gihanga mu Ntara ya Bubanza. Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi akaba avuga ko inyeshyamba 2 ziciwe muri iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri, mu gihe ku ruhande rwacyo ngo ntawahasize ubuzima.

Iyi nkuru iravuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuwa 25 Nyakanga 2017, hagati y’imihanda ibiri yo muri Zone Buringa. Amakuru aturuka aha ariko akavuga ko urwo rusaku rw’amasasu rutamaze igihe kinini.

Amakuru aturuka mu gisirikare muri icyo gice yemeza ko ari agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho bateye ibirindiro by’ingabo, akavuga ko hishwe muri izo nyeshyamba ebyiri ariko ku ruhande rw’ingabo za leta ntihagire ugwa mu mirwano nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.

Umutwe wa FNL, uyoborwa na Major Aloys Nzabampema, niwo wigambye iki gitero, ariko wo utanga amakuru atandukanye n’ay’ingabo z’igihugu ku kijyanye n’abaguye ku rugamba, aho uvuga ko wishe ingabo za leta ahubwo akaba ari wo utaragize umurwanyi utakaza.

Hagati aho, kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga kuri uyu wa Gatatu nta rwego rubifitiye ububasha muri guverinoma rwari bwemeze iki gitero, mu gihe abaturage bo muri Komini Gihanga no mu yandi baturanye ari mu kibaya cya Rusizi, ngo bafite ubwoba bwinshi batinya iyubura ry’imirwano.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2tMlw3e
via IFTTT

No comments:

Post a Comment