Paul Kagame uyu munsi atangiriye mu musozi ya Kongo -Nile yiyamamaza

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame mu matora y'umukuru w'igihugu atangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rutsiro mu gace ka Congo Nile.

Uyu munsi nyakubahwa Paul Kagame umukandida mu matora y'uzayobora igihugu arakorere mu turere tugize icyaho ari Kibuye kuko arahera I Rutsiro akomereze mu karere ka Karongi. Kugeza ubu ategererejwe ku murenge wa Mushubati akagari ka Mwumba mu ruhererekane rw'imisozi ya Kongo Nile.

Nk'ibisazwe na hano ategerejwe n'abanyamuryango benshi ba FPR bakereye ku mwakira bafatanyije n'abayandi bashyaka yiyemeje kumushyigikira mu rugendo rwo kwiyamamaza kugeza amatora arangiye.

Aka karere niko gaherutse kwegukana igikombe cy'irushanwa ryitiriwe Kagame mu mupira w'amaguru abakobwa n'abahungu bo muri aka karere nibo bahigitse utundi turere ubu bakaba aribo babitse ibyo bikombe by'Umurenge Kagame Cup

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere two mu Rwanda tutagiraga umuhanda wa kaburimbo ariko ubu bakaba bujurijwe umuhanda wa laburimbo uva i Rubavu ukagera muri aka karere ibi bavuga ko ari impamvu ikomeye yo kwishimira ubuyobozi bwa Paul Kagame







Abanya Rutsiro baje kwakira Paul Kagame mu bikorwa arimo bo kwiyamamaza



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2tLIqYx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment