Ishusho y’uko u Rwanda rwari kumera iyo FPR Inkotanyi idatsinda urugamba mu 1994

-Itera amapfa niyo itera n’aho bahahira, FPR Inkotanyi yabayeho ngo izure u Rwanda ku bw’umugambi w’Imana

-Njye mbona u Rwanda rwari kugirwa indagizo y’amahanga 

-Abarutuye amahanga yari gusigara abafata nk’inyamaswa cyangwa ibisimba

– Ubundi abicanyi bari kumara kwica uwo bashaka nabo bakicana

-Ubundi se u Rwanda rwari kurinda kumera gutyo Kagame ari hehe?

Ibi ni ibitangazwa n’abaturage batandukanye, bagaragaza ishusho y’u Rwanda iyo FPR Inkotanyi itabasha gutsinda urugamba, baragendera ku meteka rwarimo mbere y’imyaka 23 ishize, bamwe bagasanga ubu ruba rwaraguye mu manga ubutazavamo.

Mu gihe FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohoza igihugu hari ku wa 01 Ukwakira 1990, muri iyi myaka ya za 1980 na 1990, mu Rwanda by’umwihariko na Afurika hafi ya yose muri rusange, hari uruhuri rw’ibibazo bitoroshye, bitanagaragazaga igaruriro n’umuti wabyo ukurikije uko ibintu byari byifashe.

Hari ibihe by’intambara zari zikaze mu nguni hafi ya zose za Afurika, aho wasangaga ibihugu nka Angola byari byugarijwe n’intambara z’urudaca hagati y’Ingabo za Leta zari ku ruhande rw’Umutwe wa politiki wa MPLA [ Mouvement Populaire pour la Liberation d’Angola ] na n’ubu rikiri ku ntebe y’ubuyobozi, hamwe na UNITA [ Unite Nationale pour l’independence de l’Angola ] yari iyobowe na Jonas Savimbi waje kwicwa.

Ni igihe kandi cyari gishize muri Mozambique harangiye  inkundura y’ihangana hagati y’imitwe nka FLERIMO na RENAMO       mu ntambara itari yoroshye yari ihanganishije izo mpande zombi yaguyemo imbaga itagira ingano.

Aha twanavuga ko no muri Uganda hatari hashize igihe harangiye indi ntambara hagati ya Leta ya Milton Obote na Bwana Yoweri Kaguta Museveni wari ku ruhembe rw’umuheto we na NRA/NRM ,mu ntambara yari ishyushye yanagizwemo uruhare n’imbaga y’Abanyarwanda bari impunzi muri icyo gihugu .

Nujya no muri Afrika y’Epfo naho rwari rwambikanye mu gihe cya Apartheid, ivanguraruhu ritari ryoroheye ab’uruhu rwirabura, baharaniraga kwibohora bibumbiye mu ishyaka rya ANC [ African National Congress ] ku isonga ryayo hari umukambwe Nelson Madikizela Mandela wanaje kuba Perezida wa mbere w’umwirabura muri icyo gihugu .

Ntawakwirirwa avuga igihugu ku kindi kimwe cyo gusa mu myaka yegeranye na 1980 gusubira inyuma gato hamwe no kuzamuraho hasatira 1990  no hejuru yaho hafi ya buri gihugu cyo muri Afrika cyari mu myivumbagatanyo yo gushaka ubwinyagamburiro.

Abantu bibaza uko byari kugenda iyo FPR Inkotanyi itaza gutsinda urugamba

Iki ni ikibazo abantu bajya bibazaho bucece ariko ntibatobore ngo bavuge kuko hari ababa batifuza impaka zazamuka dore ko hari n’ababifata nko gushaka kuzura akaboze ariko ni amateka y’igihugu umuntu atagomba gutinya kuvugaho, kwigisha abandi cyangwa kuyagarura ngo atazibagirana.

Ntihakagire ukeka ko kurwana n’Interahamwe n’abasirikare bari bafite imyumvire yo koreka igihugu nyuma ukanabatsinda, ko ari ibintu byoroshye, ahubwo ni ukwitanga no kugaragaza ugukunda igihugu.

Umuntu ntiyatinya kuvuga ko intambara ya FPR Inkotanyi yari intambara y’ubutwari n’ubwitange budasanzwe, ku buryo kubukorera imibare biba bisa n’ibigoranye.

Hari ibihugu byinshi byatangiye urugamba mbere cyangwa nyuma gato y’uko FRP Inkotanyi itangiza urugamba muri za 1990 rwo kubohoza igihugu  ariko ugasanga na nubu nta n’agacwecwe ko gutekana byari byabona [ Chaotic states ].

Urugero rwa hafi ni Somalia, nyuma y’aho intambara zaho zitangiriye aho uwari umutegetsi wayo Bwana Siad Baleh ahungiye agata igihugu ,na nubu iki gihugu kiracyari akavuyo katavugwa hamwe usanga ari nta butegetsi bufatika buhari keretse agahenge kibera ku murwa mukuru Mogadisho.

2.Mbere y’uko dukomeza iyi nkuru hagati aha twibaze utubazo dukurikira:

Twibaze tuti wenda reka twemere ko Leta yari yiyise iy’Abatabazi yashoboraga kutsintsura FPR Inkotanyi ikayivana mu birindiro ndetse iyo Leta ikabasha kumaraho uwitwa Umututsi wese n’abitwaga Abahutu bari kuba bafite imitekerereze myiza [ Moderate Hutus ] …

Ese ubwo iyi Leta yari kuyobora gute, bande ? Ese Interahamwe n’abandi bari bazishyigikiye bari kubaho gute n’inkaba y’amaraso bari kuba bamaze gukaraba muri cyo gihe?

Ese ko ubutegetsi bwa rubanda mu ma Segiteri, Selile ndetse n’ahandi ubuyobozi bwari kuba bumaze kwigarurirwa n’abo bicanyi ari nabo batangaga amabwiriza y’icyo gukora hakaba n’ubwo ari bo bahaga amategeko abasirikare b’igihugu y’icyo gukora, ubwo ako kavuyo kari kurangizwa gute kandi na nde?

Ni ukuvuga ko u Rwanda rwari kuba ruyobowe n’ibyihebe kabuhariwe ku buryo abantu badakwiye no kubigereranya n’ibyo tubwirwa za Somalia n’ahandi henshi ushobora no gusanga haba harimo amakabyankuru y’Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’isi.

Mbega umuntu yari kujya ajya kuri boutique yaba afite igituza kinini agaterura agacaho, undi yaba yarishe benshi akaza mu rugo rurimo abakobwa akihitiramo uwo ashaka akamutwara bene mukobwa bazana agasaku akabacecekesha abandi akabahitana,… namwe mumbwire iyo iyi ntambara idahoshwa na FPR ko kari kabaye ku Rwanda!

Tunibaze se ubu ko amahanga yari amaze gucyura ingabo zayo za MINUAR /UNAMIR, bamwe muri zo bamaze kwicwa bunyamaswa n’abari abasirikare bari ku butegetsi, bishe abasaga 11 bakomokaga mu ngabo z’u Bubiligi nk’ikimenyetso cyuko nta wari kugaruka uko yishakiye mu Rwanda ngo aje kurubungabungamo amahoro.

Mbese ku buryo serivisi zose zari hasi nta buye rigeretse kurindi. Ntekereza ko abantu  wenda n’ubwo bari kwicana bitagira umupaka ntibyari no kubabuza kubyara, kurwara no gukomereka,… kuko sosiyeti yari gukomeza gukenera abayitaho abayifasha (abaganga, abarimu,…) ntibari kuboneka kuko abakabikoze bamwe bari kuba bishwe.

Erega ubu biratugora kubyiyumvisha, kuko ibyangombwa byo kubaho bihari, ariko uwasesengura ikintu ku kindi kidahari yagahise yibaza uko byari kuba bimeze iyo FPR Inkotanyi itagera ku ntego.

3.U Rwanda rwari gusenyuka rukaba indagizo y’amahanga atazwi

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’abaturage batandukanye, bavuga ko gutekereza uko u Rwanda ubu ruba rumeze bigoye.

Ronald Muhumuza ni umuturage wo mu Murenge wa Rwezamenyo ahazwi nko kuri 40, n’ubwo byamusabye kubanza gutekereza cyane yagize ati “Ubundi byagorana kubitekereza uramutse ubigiye imuzi, njye nkeka ko ubwo u Rwanda rwari guhabwa nk’u Bushinwa bukajya budutegeka, bukadukoresha icyo bushaka cyane ko bari kujya batwita ibisimba cyangwa inyamaswa noneho tukaba twari kuba ibicibwa tugakoreshwa ibikorwa by’agasuzuguro ″.

Madamu Uwizeyimana Zamda na we yahise yungamo irye, ati “Ndumva bitari gushoboka ko Imana yareka igihugu gutyo “ asa n’utebya ati “None se ubwo iyo Mana si yo yari yarateguye ko Inkotanyi zizabaho zigakemura ikibazo da”.

Umusaza Gashirabake Esiron we abibona mu buryo bubiri :

Yagize ati “Ubundi abicanyi bari kumara kwica uwo bashaka nabo bakicana ikibazo kikirangiza gutyo, cyokora u Rwanda rukaba igihugu cy’inyamaswa aho buri wese wari kurokoka yagombaga kwitegeka ″.

Arakomeza, ati “ Ubwo rero nta buyobozi bwari kubaho, ahubwo harikwirema udutsiko dukomeye tugashyiraho abasa n’abami batwo bakajya aribo bazerera muri rubanda rugihumeka babategeka ngo bazane ibyo baba bakoze ku ba shefu ,ufite umutegarugori cyangwa umwari bashaka bakamubohoza bigacira aho ,mbega ntibyari kuba byoroshye ″.

Uyu musaza ariko ntiyaripfanye, aho yagize ati “Niko se mwana wa ,ubundi u Rwanda rwari kurinda kumera gutyo Kagame ari hehe, ntibyari gushoboka?

Yasoje aca umugani agira “Mwana wa burya Imana itera amapfa itera n’aho bahahira kuko na kera na kare yari izi ko yifitiye abazacungura igihugu n’ubwo hari abo yari yarahumye amaso y’umutima ntibabimenye”.

Igisubizo cy’uko u Rwanda rutari kuba rukiri u Rwanda usanga ari cyo abantu benshi bahuriyeho ariko akantu k’uko igihugu cy’u Rwanda cyagombaga guhabwa ibindi bihugu bya kure bikajya birukoresha uburetwa cyo cyagarukaga mu mitekerereze ya benshi.

Nyuma y’aho abari abasirikare ba  FPR Inkotanyi bahagarikiye Jenoside, hashyizweho gahunda nyinshi zirimo izo kunga Abanyarwanda, iterambere,…

Ni muri urwo rwego kandi haba hagomba kubaho kwibutswa ko kubungabunga ibyagezweho mu myaka 23 u Rwanda ruvuye muri iryo curaburindi ari inshingano za buri wese, hirindwa icyarusubiza muri ayo mateka mabi.

FPR Inkotanyi yakoze akazi katoroshye, bamwe bita inshingano zayo yari ifite ariko warebe ugasanga hari n’ubwitange bwabayeho hejuru y’inshingano, nibwira ko buri wese zamurebaga.

Abantu bakwiye kujya bakora byinshi biza byisumbura ku nshingano za buri munsi ,hakaba hanakongerwamo ubwitange nk’ubw’Inkotanyi zagaragaje, bikaba byarabereye isi amayobera na n’ubu ukuntu u Rwanda rwisannye mu gihe gito, ubu u Rwanda rukaba rutengamaye mu ruhando mpuzamahanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Marshall Eugene David/Bwiza.com



from Bwiza Mobile http://ift.tt/2uytTfy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment