Ikibazo cy’amazi muri Nyakabanda na Nyamirambo cyabaye ingorabahizi, WASAC ivuga iki?

ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mirenge imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali gikomeje kuba ingorabahizi aho usanga hari abamara amezi 2 kugeza ku byumweru 2 batarabona amazi muri za robine, mu gihe nyamara ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC, cyari cyatangaje mu ntangiriro z’uyu mwaka ko bitarenze mu kwa Gatandatu kizaba cyakemutse.

 

Ni mu gihe hagikomeje kugaragara ibibazo by’ibura ry’amazi mu bice bitandukanye birimo Nyamirambo, Nyakabanda, Kimironko n’ahandi, aho usanga amazi ashobora  kumara igihe kirekire ataraboneka muri utwo duce.

Mu kiganiro umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC,  Sano James yagiranye na bwiza.com ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 25 Nyakanga, we avuga ko ikibazo cy’amazi mu mujyi wa Kigali cyamaze gukemuka ariko ko abagifite ibi bibazo bashobora kuba bafite ibindi bibazo byihariye ku miyoboro ibashyira amazi.

Ubwo uyu muyobozi yabazwaga ku kibazo cy’amazi gikomeje kuba agatereranzamba mu gihe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka na none yari yijeje ko bidatinze iki kibazo kiba cyamaze gukemuka, uyu muyobozi yagize ati“Niba utuye Nyakabanda ukaba umaze ukwezi 1 udafite amazi, ufite ikibazo kihariye kuko abandi barayabona.”

Abajijwe ku kijyanye no kuba hari igenzura ndetse n’ingengabihe ku isaranganywa ry’amazi, Sano yagize ati”Igenzura turarikora ariko bitabuza ko hari aho duhura n’ibindi bibazo bijyanye no kwangirika kw’ama pompe cyangwa imiyoboro bimwe bisaba igihe kinini cyo kubisana.”

James Sano yakomeje avuga ko hari ikipe ikora igenzura, ibyo isanze bikagena ikosorwa muri gahunda y’isaranganya itaha.

Yavuze kandi ko hari inganda zizarangira mu kwezi kwa Kanama zikazafasha izari zisanzwe kugeza amazi mu mujyi wa Kigali ku kigereranyo cya Meterokibe 105,000 na ho uduce tugifite ikibazo nka Kanombe, Samuduha na Kimironko na two tukazayabona ari uko imishinga yo kwagura y’Imiyoboro ijyanayo amazi yarangiye.

Gusa yavuze ko nubwo hakigaragara ibibazo by’ibura ry’amazi hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali, ariko ko hari ntambwe yatewe mu guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati”Ikigaragara, muri Kigali muri rusange hari intambwe nini yatewe muri servisi z’amazi ugereranyije n’umwaka ushize kubera imishinga twarangije ariko hari n’uruganda rwa Nzove 2 ruzarangira  mu kwezi gutaha kwa Kanama, ubu rukaba ruri gutunganywa cyane kandi vuba.

Kanda hano umenye ibyo bari bavuze kuri iki kibazo ubuheruka
Nsengimana@Bwiza.com



from Bwiza Mobile http://ift.tt/2uy5PtB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment